Batunguwe no kumva uwari ugiye gushyingurwa abaza ibyabaye

Umukambwe w’imyaka 75 y’amavuko mu bushinwa, mu gihe abavandimwe n’inshuti z’umuryango barimo bashaka aho bamushyingura, batunguwe no kumva arimo kubaza ibyabaye akiri mu isanduku yashyizwemo ngo ashyingurwe.

Ku myaka 75 y’amavuko, umukambwe wo mu cyaro cy’ahitwa Sichuan mu Bushinwa wari umaze iminsi arwaye indwara ya Kanseri, yashyizwe mu isanduku ngo ashyingurwe babona byarangiye, ubwo barimo bashaka aho bamushyingura batungurwa no kubona uwari wapfuye ari muzima.

Umuhungu w’uyu mukambwe witwa Huang Mingquan wamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, ngo yaje kubona ko umubyeyi atagihumeka ndetse umubiri wose yakonje, atakinyeganyega, mbese ngo byarangiye, nyuma y’amasaha abiri ngo nibwo bamushyize mu isanduku yo kumushyingura mo.

Ahagana saa kumi nimwe nyuma ya saa sita nibwo Huang Mingquan yumvise ijwi rituruka aho isanduku yari mo papa we yari iri, ndetse barebye babona umupfundikizo wayo ntukiri mu mwanya warimo bigaragara ko wanyeganyejwe wigirayo muri santimetero nkeya, ari nabwo batekereje ko akiri muzima ndetse bafunguye batungurwa no kumva abaza umuhungu we ngo ni iki cyabaye.

Uyu muryango hamwe n’inshuti zawo ibyari umubabaro byabaye ibyishimo ariko no gutungurwa no kubona umuntu bari bashyize mu isanduku ngo bamushyingure ayivuyemo ari muzima anabaza ngo ni iki cyabaye. Ubu uyu mukambwe ni muzima abonwa nk’uwapfuye akazuka, abasha kuvugana n’abamwegereye.

Byinshi mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu cy’ubushinwa nkuko tubikesha ladepeche.fr byanditse kuri iyi nkuru y’uyu mukambwe wari umaze igihe mu burwayi bwa Kanseri ndetse akaza gupfa agashyirwa mu isanduku ngo ashyingurwe ariko akayivamo ari muzima ahubwo abaza ibyabaye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →