Kicukiro: Umunyeshuri wiga muri IPRC-Kicukiro yafatanywe Kashe z’Impimbano 39

Tuyishime Bernard, umunyeshuri mu ishuri rya IPRC-Kicukiro yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho yasanganywe Kashe 39 z’impimbano ubu akaba afunze ategereje kwisobanura imbere y’amategeko.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanye kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi kashe yafatanywe ni iz’ibigo bitandukanye bya Leta birimo amabanki, amashuri, ibigo by’ubutabera n’ibindi.

Tuyishime yafashwe tariki ya 13 Mutarama 2017, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri yigamo rya IPRC-Kicukiro ahawe amakuru y’uko hari umwe mu banyeshuri be ufite kashe z’impimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:” bamwe mu banyeshuri babwiye umuyobozi w’ishuri ibijyanye n’uko Tuyishime yaba atunze izo kashe ndetse ko ashobora kuba azikoresha ibintu bitari byiza, nuko nawe ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda. Twahise tujya gusaka mu rugo aho aba, maze tuhasanga kashe 39 z’ibigo bya Leta bitandukanye birimo za banki, amashuri, noteri ndetse n’iz’ibigo by’ubutabera”.

Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze rya Polisi ryanatahuye ko yari anafite muri mudasobwa ye ibindi byangombwa by’ibihimbano bimwemerera inguzanyo yo kwiga, n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yihanangirije abantu nk’abo bakora ibyangombwa by’ibihimbano agira ati:” uwo ariwe wese utunze ibyangombwa by’ibihimbano uko byaba bimeze kose amenye ko amategeko ahari kandi amuhana igihe abifatanwe”.

SP Hitayezu yakomeje agira ati:” inzego z’umutekano zirakorana neza kandi zihora ziri maso kandi ziteguye gufata uwo ariwe wese ukora icyaha runaka. Kwigana no guhimba ibyangombwa ni icyaha kandi gihanwa n’amategeko”.

Yakomeje avuga ko icyaha kiramutse kimuhamye igihano yahabwa gikubiye mu ngingo ya 606 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ashobora kugera kuri miliyoni eshatu.

Tuyishime afashwe nyuma y’uko hari hashize ukwezi Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru undi witwa Kubwimana Ibrahim nawe wafatanwe ibyangombwa by’ibihimbano.

Icyo gihe Kubwimana afatwa mu kwezi gushize kw’Ukuboza 2016, yari afite ibyangombwa by’ubutaka by’ibihimbano, iby’amasoko ya leta n’andi anyuranye, indangamuntu, amakashe 22, indangamanota nazo z’impimbano n’ibindi.

Mu gufatwa kwe, byaje kugaragara ko yakoraga ndetse akanagurisha ibyangombwa by’ibihimbano by’amasoko ya leta n’andi ku bantu bifuzaga umwenda muri za banki.

SP Hitayezu yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru, yafatiwe mu cyuho arimo gukora indangamuntu n’amakarita ya gipolisi.

SP Emmanuel Hitayezu, Yasabye n’abandi bagifite ibitekerezo byo kwishora muri ibyo byaha, kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse gufatwa bagafungwa bikaba bigira ingaruka kuri bo no ku miryango yabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →