Nyamagabe: DASSO basaga 30 bafashe umunsi umwe wo gukarishya ubwenge

Abagize urwego rwunganira akarere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) bibukijwe kubahiriza ibikubiye mu itegeko ribagenga banasabwa kunoza imikorere no kwibanda ku gukumira ibyaha.

Abahuzabikorwa b’Urwego rwunganira akarere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ- DASSO) mu karere ka Nyamagabe basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha, nka bumwe mu buryo butuma umutekano ukomeza kubungabungwa no gusigasirwa.

Ibi babikanguriwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye mu cyumweru gishize ku itariki 14 Mutarama 2017; akaba yarabereye ku cyicaro cya Polisi muri aka karere kiri mu murenge wa Gasaka.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abasaga 30. Yateguwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere; akaba yari agamije kongerera ubumenyi abagize uru rwego mu bijyanye no gukumira ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Francois Segakware yababwiye ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingezi mu gutahura no gukumira ibyaha; kandi yongeraho ko iyo mikorere n’imikoranire ituma abakekwaho kubikora bafatwa vuba.

Yagize ati:”Kubungabunga umutekano bivuga mbere na mbere gukumira icyawuhungabanya aho kiva kikagera. Kugira ngo ibyo bigerweho, hagomba kumenyekana ibishobora kuwuhungabanya, gusesengura amakuru abyerekeye, kuyahanahana ku gihe n’izindi nzego zibishinzwe; hanyuma hagakurikiraho gufatanya kugikumira no gufata ukekwaho cyangwa abakekwaho kugikora”.

SP Segakware, yasabye abagize uru rwego gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, ubunyangamugayo, n’imikoranire myiza n’izindi nzego; aha akaba yarabibukije ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya kuko zose zigamije iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Yabasabye kandi guha serivisi nziza ababagana no kubahiriza amategeko abagenga mu murimo; birinda ruswa n’indi myitwarire mibi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe, yagarutse ku kamaro ko gukora neza raporo agira ati:”Iyo ikozwe neza, kandi ikagezwa ku nzego zibishinzwe  ku gihe bituma zifata ingamba zo gukumira icyahungabanya ituze rya rubanda.

Yabasabye kuzirikana no kwita ku nshingano zabo nk’uko ziteganywa n’Itegeko No 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013 rishyiraho Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.

Mu izina rya bagenzi be, Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe, Nsabimana Joseph yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye; kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Nyamagabe: DASSO basaga 30 bafashe umunsi umwe wo gukarishya ubwenge

  1. boniface January 18, 2017 at 7:10 am

    Dasso n urwego rushinzwe umutekano byagaragaye ko bakoze akazi kabo neza byatuma umutekano uba wose kandi n’abaturage bakarushaho kubiyumvamo nk’uko byagaragye ko biyumvamo igisirikare na plisi yacu kurwego rwiza.

Comments are closed.