Kamonyi: Umukozi wo murugo kwa mwalimu yatwitswe mu gisa nko kumwihimuraho

Umukozi wo murugo witwa Nirere Colette, mu murenge wa Rugarika mu kagari ka Sheri umudugudu wa Gatovu yatwitswe n’abo murugo akoramo bakoresheje amazi ashyushye basa nk’abamwihimuraho, bashatse gutoroka batabwa muri yombi.

Amakuru agera ku intyoza.com aremeza ko murugo rwa Nsanzamahoro Ephrem n’umugore we w’umwarimu, umukozi wo murugo rwabo witwa Nirere Colette yatwitswe na mushiki w’uyu mugabo bakamubika munzu aho byamenyekanye kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mutarama 2017 ahagana saa yine z’amanywa.

Nkuko umwe mu bakozi muri uyu murenge wa Rugarika yabitangarije intyoza.com kuko umuyobozi w’umurenge adahari, avuga ko ibyabaye babifata nko kwihimura nyuma y’uko umwana wo muri uru rugo atwitswe n’igikoma akaza kujyanwa kwa muganga nyuma agapfa.

Yagiriwe nabi atwikishwa amazi ashyushye nabo yakoreraga murugo.

Ibi ngo byakozwe na mushiki w’umugabo witwa Niyigena Irene. Umubyeyi w’uyu mwana wapfuye ngo ubwo yari mu itorero rw’abalimu nibwo umwana we yahiye atwitswe n’igikoma, nyuma yuko umwana amaze gupfa bakamushyingura, mushiki w’umugabo yashyuhije amazi ayamena ku mukozi aramutwika mu rwego rwo kumwihimuraho maze bamubika munzu barafunga bose baraceceka.

CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo yahamirije intyoza.com amakuru y’iki gikorwa kigayitse  cyakorewe uyu mukozi wo murugo. avuga ko bimaze iminsi itatu bibaye, ko kugira ngo bimenyekane byaturutse ku kuba umukozi aho yari afungiranye kubera ububabare bukabije afite yatatse atabaza.

CIP Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko ubu abakekwaho iki gikorwa barimo nyirurugo (Umugabo), mushiki we hamwe n’umuganga bari bahamagaye ngo avurire uyu mukozi murugo batawe muri yombi na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, ubwo twavuganaga yavugaga ko barimo berekezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda. Umwana w’umukozi watwitswe we ubu arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma. gusa amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko umugore wo muri uru rugo ari nawe mwarimu ataratabwa muri yombi.

CIP Andre Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko bitemewe na busa kwihanira, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku nzego za Polisi n’izindi zibegereye mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha. avuga kandi ko ihohoterwa iryo ariryo ryose ritemewe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Umukozi wo murugo kwa mwalimu yatwitswe mu gisa nko kumwihimuraho

  1. rucogoza January 21, 2017 at 4:38 am

    Bantu mufite umutima nkuyu wa kinyamaswa ntabwo ibyo mukora aribyo, aho igihugu cyacu kigeze biteye isoni n’agahinda kubona hari abagitinyuka ibikorwa nkibi. itegeko nshinga rivugako umuntu ari umunyagitinyiro kd atagomba kubabazwa mu mutwe cg ku mubiri, none byose mwabirenzeho. bazabahane by’intangarugero kugirango bibhe isomo abandi, kandi uyu watwitswe yihangane azakira.

Comments are closed.