Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari 700

Umugambi w’ubujura hakoreshejwe ikoranabuhanga ugizwe n’agatsiko k’abajura b’abanyarwanda n’abanyamahanga, waburijwemo bateshwa na Polisi agera ku bihumbi 700 bari biteguye kwiba.

Umwaka ushize, agatsiko k’abajura kagizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bateguye umugambi wo kwiba amafaranga bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga mu bayavana muri banki yo mu gihugu angana n’amadorali y’amerika ibihumbi 700. Aya mafaranga yagombaga kuvanwa kuri konti y’ibigo bya leta bitanu yari muri iyo banki maze akoherezwa ku yindi konti iri mu kindi gihugu.

Kugira ngo bagere ku mugambi wabo, aba banyabyaha bakoze amasezerano y’amahimbano bagiranye n’ibyo bigo bashaka kwiba ayo mafaranga ndetse bagerageza n’uburyo bwo gukoresha imibare y’ibanga kugirango bohereze ayo mafaranga kuri konti zabo.

Umugambi wabo waje kuburizwamo n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; umunsi umwe mbere y’uko ubwo bujura bukorwa n’umwe muri bo wari ku mugabane w’i Burayi.

Abantu babiri barimo umwe wari umukozi muri banki yari kuberamo ubwo bujura barafashwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo yavuze ko bamenye uko abo bajura barimo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiba ayo mafaranga kandi bari ku mugabane w’i Burayi.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko ibyaha by’ikoranabuhanga bigize 0,36 ku ijana y’ibyaha byakozwe umwaka ushize nk’uko ACP Muligo yabitangaje.

Muri rusange ibyaha byagabanyutseho 12 ku ijana umwaka ushize ugereranyije n’uwari wawubanjirije.

Ibyaha byaje ku isonga bikaba ari ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, ubujura buciye icyuho, ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu; aho bigize byose hamwe 53 ku ijana y’ibyaha byose byakozwe umwaka ushize.

Ibyaha by’ikoranabuhanga bigizwe n’ibikorerwa mu butumwa bw’umuntu ku giti cye buba muri muri mudasobwa cyangwa kuri interineti, aho aba bajura baryifashisha bakiba amafaranga n’ibindi.

ACP Muligo yakomeje agira ati:” hariho ikigo kirimo ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma ibijyanye no gushakisha ibimenyetso by’ibyaha bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ibindi. Gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni bimwe mu by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yiyemeje bikaba bifasha mu mu gutahura abo banyabyaha”.

ACP Muligo yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ifasha cyane mu gutuma ubu buryo bwa Polisi bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutahura no kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga bitanga umusaruro. Polisi y’u Rwanda kandi itanga amahugurwa atandukanye ku bakozi bayo atuma bagira ubumenyi mu kurwanya ibi byaha ndetse igatanga n’ibikoresho bigezweho bituma habaho kumenya uko ibi byaha birwanywa”.

ACP Muligo yavuze kandi ko kuba harashyizweho ikigo cyo mu karere cyo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse gikorana n’ibindi bigo byo ku rwego rw’isi biri i Lyon mu Bufaransa hamwe  n’ikigo cya Polisi mpuzamahanga muri Singapore; bizafasha mu guteza imbere imikorere myiza y’isuzumiro ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga ry’igihugu ndetse bikanafasha mu bufatanye n’imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha bijyanye n’ubukungu (FIU) rikorera muri Banki nkuru y’u Rwanda naryo rifite akamaro kanini mu kwegeranya amakuru no kuyakorera isesengura ku bijyanye no kurwanya ko habaho ukohererezanya amafaranga mu buryo butanyuze mu mucyo; hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa se gutera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’iterabwoba.

Iri shami ryaburijemo iyoherezwa ry’aya mafaranga binyuze mu mabanki mu buryo budasobanutse; ku buryo mu mwaka w’2012 haburijwemo amadorali ibihumbi 210, muri 2014 ni amadorali ibihumbi 160, mu gihe amabanki 22 yo yakorewe igenzura hagamijwe kuburizamo ibikorwa byavuzwe hejuru.

Hashyizweho kandi abakozi bashinzwe kugenzura no gukumira ko habaho ikoreshwa nabi ry’ayo mafaranga mu buryo bwavuzwe hejuru muri banki 16 zo mu gihugu.

Hifashishijwe itumanaho rya Polisi mpuzamahanga I-24/7, riri mu bihugu byo ku isi 190 , Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 40 zibwe mu bindi bihugu, abacuruza ibiyobyabwenge bava mu bihugu bajya ahandi, ndetse n’abakekwaho ubucuruzi bw’abantu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →