Padiri Thomas Nahimana wiswe umutekamutwe kabuhariwe yabigaragarije mu kinyoma
Ikinyoma cya Padiri Thomas Nahimana cyamaze kumugira umutekamukwe kabuhariwe, ngo yaba agenda asatira wa mugabo benshi bazi mu mateka witwaga Semuhanuka.
Padiri Thomas Nahimana, umurwanashyaka w’ishyaka “Ishema” ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaba ari nawe warishinze, yiswe umutekamutwe kabuhariwe, umunyakinyoma ngo ushobora kuba umuyoboke wa Semuhanuka kurusha kuba umuyoboke w’ishyaka.
Hari tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ubwo Padiri Nahimana Thomas nabo bari kumwe babeshyaga ko bagomba kugera Kigali baje gukora Politiki ndetse Padiri Nahimana ubwe akaba ngo yaragombaga kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe muri uyu mwaka wa 2017 ariko byarangiye bakatiye muri Kenya basubira iyo bibera ku mugabane w’Uburayi.
Kuri iyi nshuro ya mbere, Padiri Nahimana nabo bari kumwe bavuze ko bangiwe kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ngo kuko nta byangombwa byabemereraga kuhinjira bari babifi birimo ngo kuba Nahimana Thomas yari afite Visa y’ubukerarugendo muri afurika y’uburasirazuba itari kumuhesha kwinjira ku butaka bw’u Rwanda kandi aje gukora Politiki. Gusa ibi abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko yabikoze ku bwende kuko yiyibagije ko ari umunyarwanda wagombaga gutaha iwabo naho yaba atashye nta byangombwa afite.
Perezida Paul Kagame, nti bwateye kabiri akuraho urujijo n’igisa n’urwitwazo Padiri Nahimana yagaragazaga aho ubwo yari ayoboye inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, yavuze ko adasobanukiwe impamvu uyu Padiri Thomas Nahimana yangiwe kwinjira mu Rwanda, kuko ngo n’iyo umuntu yaba ashakishwa n’ubutabera, bakwiye kumureka akinjira mu gihugu hanyuma agakurikiranwa.
Perezida Paul Kagame, yanatangaje kandi ko Padiri Nahimana ari umunyarwanda ko rero nubwo yaba afite ibimuranga by’andi mahanga atabuzwa kwinjira mu gihugu, yagize ati:” Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu”. Aya magambo ya Perezida Paul Kagame yakiriwe neza na Padiri Thomas Nahimana ndetse nyuma ahita atangira umugambi wundi ngo wo kuza tariki 23 Mutarama 2017.
Ikinyoma cy’ubugira kabiri; Iki kinyoma ngo cyahishuriye abatari bake uburyo uyu Padiri Nahimana Thomas wiyambuye umwambaro w’ubusaseredoti akambara uwa Politiki ari kabuhariwe mu kubeshya aka Semuhanuka ndetse bamwe barimo n’abayobozi bakomeye bakaba bamwise umutekamutwe kabuhariwe.
Mu itangazo ryari ryasohowe n’ishyaka “Ishema” riyobowe na Padiri Thomas Nahimana ryemezaga bidakuka ko Padiri Thomas Nahimana agomba kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali-Kanombe kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 mu masaha y’umugoroba, ahagana saa moya n’iminota 20, gusa ibi ntabwo byabaye ndetse na Kompanyi y’indege ya KLM yavugaga yagombaga kuza nayo ntabwo ngo yigeze anakandagiza ibirenge ku kibuga yahagurukiyeho.
Umwe mu bayobozi b’u Rwanda akaba aruhagarariye mu mahanga ariwe; Olivier Nduhungirehe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2017 yatangaje ko Padiri Nahimana Thomas ari umutekamutwe.
Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati: “Padiri Nahimana Thomas ntabwo yigeze yurira indege ya KL 537. Nta n’ubwo yigeze agera ku kibuga cy’indege cya Schipol (Amsterdam). Biriya yari yaratangaje byari mbese ikinyoma cyambaye ubusa, kuko abantu ahubwo bamubonye ku kibuga cy’indege cya Zeventem mu Bubiligi. Ikibazo ariko ni uko n’indege ya SN ya mu gitondo yagiye itamujyanye. Mwitegure ikindi gikorwa cyo kuca igikuba mu itangazamakuru. Uyu mupadiri ni umutekamutwe kabuhariwe”.
Ikinyoma cya padiri Thomas Nahimana gikomeje kumugira umuyoboke wa Semuhanuka kurusha uko aba umuyoboke w’Ishyaka nkuko benshi mu baganiriye n’intyoza.com batifuje gutangaza amazina yabo babitangaje. Gusa hari n’abavuga ko yaba ashaka uburyo yamamara abinyujije mu bitangazamakuru kugira ngo arusheho kubona uko akina imikino ye aho yibereye iyo mu buhungiro nubwo ngo ntawe uramenya by’ukuri icyo ashaka kugeraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com