Mu gihe buri wese ashishikajwe no gusiganwa ashaka ubwenge n’ubumenyi bimutegurira ejo heza agana, ishuri Saint Peter College of Shyogwe rirararikira buri wese ushaka kuryigamo kwihutira kwiyandikisha.
Saint Peter College Of Shyogwe (Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Petero ry’Ishyogwe) Ni ishuri ryigenga riri muntara y’Amajyepfo Akarere ka Muhanga Umurenge wa Shyogwe. Ishuri riramenyesha abashaka kuryigamo bose ko ribafitiye imyanya mu myaka ya kane iya Gatanu n’iya Gatandatu mu mashami y’icungamutungo (Accountancy), Ikoranabuhanga (Computer Science) n’Ubwubatsi (Construction)
Ushaka kwiyandikisha unyura ku muhanda kigari Butare ukaviramo ku kinamba cya kabgayi ugafata umuhanda werekeza Ishyogwe. Uwiyandikisha aza yitwaje indangamanota y’umwaka arangije n’amafaranga ibihumbi 3000 yo kwiyandikisha
Ushaka ibindi bisobanuro yaterefona nimero 0788 743 776/ 0722 473 428/ 0783 409 261/
0727 378 570
Cyangwa kuri E-mail: sshyogwe@gmail.com , kanyamanzacorneille@gmail.com
Ushobora kandi gukoresha WastApp kuri nimero 0788 743 776
Ishuri ryakira abahungu n’abakobwa kandi abanyeshuri biga baba mu kigo, abanyeshuri baratsinda bishimishije. Ni ikigo buri wese yakwifuza kurereramo umwana we ku bw’ubumenyi n’ubuhanga bumutegurira ubuzima bw’ejo bwiza.
Ubuyobozi bw’ishuri bubifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2017
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com