Mexique yateye utwatsi ibyatangajwe na Trump ko izishyura urukuta ruzubakwa

Ubutegetsi bwa Leta ya Mexique butangaza ko nta faranga na rimwe biteguye gutanga ku rukuta Donald Trump yamaze gusinyira ko rugomba kubakwa rugatandukanya ibi bihugu.

Perezida Donald Trump, ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika yashimangiye ko kimwe mubyo azakora nagera ku butegetsi azubaka urukuta ku mupaka uhuza Amerika na Mexique. Ibi yatangiye kubishyira mu bikorwa kuko yamaze gusinya itegeko ryemeza iyubakwa ry’uru rukuta akanavuga ko Mexique izabyishyura nubwo yo yabiteye utwatsi.

Mu gihe Perezida Donald Trump yamaze gushyira umukono ku itegeko ryo kubaka uru rukuta rutandukanya Amerika na Mexique ndetse agashimangira ko Mexique igomba kuzarwishyura, Perezida Enrique Pena Nieto uyobora Mexique yabiteye utwatsi avuga ko nta n’urutoboye bazishyura kuri uru rukuta.

Perezida Enrique Pena Nieto, kuri Televiziyo yabwiye abanyagihugu ko yabivuze ndetse ko abisubiramo ko nta faranga na rimwe Leta ayoboye yiteguye kwishyura uru rukuta. Kuba Mexique ititeguye kugira ifaranga na rimwe isohora mu kwishyura uru rukuta, Perezida Pena Nieto yatangaje ko ntacyo bitazahungabanya ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ko ndetse bazakomeza gufatanya mu gushaka umuti w’abimukira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →