Ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru rizanye impinduka mu kugenzura umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yashyize hanze uburyo bushya bushingiye ku ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru rizafasha mu kugenzura umutekano wo mu muhanda mu kugenzura no guhana abanyamakosa.

Mu Kuboza umwaka wa 2016, Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru rikomatanya serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubusanzwe zakorwaga mu buryo bw’intoki, mu kugenzura no guhana abanyamakosa.

Ubwitwa Hand Held Terminal (HHT) ni ubwo kwishyura ihazabu waciwe kubera amakosa yo mu muhanda ariko hadakoreshwejwe amafaranga mu ntoki ahubwo hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashisha amakarita ya VISA(VISA card) naho Automated Number Plate Recognition(ANPR) yo, kikaba ari icyuma gikora nka mudasobwa kiba mu modoka za Polisi, kigenzura byihuse imiterere n’ubuziranenge bw’imodoka zindi.

Umuvugizi wa Polisi muri ririya shami, CIP Emmanuel Kabanda avuga ko buriya buryo bushya, hari bamwe bukomeje kugora mu myishyurire yabo aho agira ati:” Ari HHT cyangwa ANPR ni bimwe mu bigize uburyo bwagutse bw’ikoranabuhanga (Information Management System) Polisi igiye gukoresha bukaba buzasimbura serivisi hafi ya zose zakoreshwaga intoki zirimo gukora ibizami- ngiro n’ibyanditse mu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi.”

Uko HHT ikora

CIP Kabanda agira ati:” Hand-Held Terminal (HHT), isimbura uburyo busanzweho bukoresha urupapuro ruzwi nka contravention. Ireba uruhushya rw’umushoferi maze agahita yakira ubutumwa bumubwira ubwoko bw’ikosa n’icyo rihanishwa. Ituma uhanwe yakwishyurira aho ari ako kanya akoresheje VISA card n’andi makarita akoreshwaho amafaranga, Mtn Mobile Money, Tigo Cash cyangwa Airtel Money n’ubundi.”

Kwishyura ukoresheje uburyo bwa banki, ujya mu rubuga Irembo, ukanda *909#, ugahitamo ururimi, ukajya kuri 14, ukinjizamo nimero y’ihazabu(contravention number) ukohereza.

Aha CIP Kabanda agira ati:” Hakoreshejwe ubu buryo, ntihazongera kubaho kugumana ibyangombwa by’umushoferi, ntibizaba ngombwa kugendana amafaranga ari nayo gahunda ya Leta, bizagabanya ibyo gutonda imirongo kuri za banki ndetse no kujya kuri Polisi kuvanayo ibyangombwa biba byarafashwe; ibi byose byatwaraga umwanya n’amafaranga y’ingendo zijya mu biro bitandukanye twavuze.”

Yavuze ariko ko, n’uburyo bwari busanzwe nabwo bugikoreshwa ku waba abyifuza, kimwe no ku banyamahanga batanditswe mu byuma bya Polisi; aha akaba yanongeyeho ati:” Abafatiwe mu makosa baracyafite ya minsi itatu yo kwishyura bakoresheje bumwe muri ubu buryo bwo kwishyura.”

Yavuze ko kutishyura muri iyo minsi yagenwe, bituma umushoferi ashyirwa ku rutonde rw’abitwara nabi, binatuma imyitwarire ye ikurikiranirwa hafi.

Yagize ati:” Iri koranabuhanga rikoze ku buryo ikosa ryose rikozwe n’umushoferi ryandikwarikabikwa, rikaba ryashingirwaho mu kumuhana igihe afatiwe mu yandi makosa, harimo no kumwambura uruhushya rwe.”

Naho icyuma cya ANPR cyo, kimenya niba imodoka iri ku rutonde rw’izishakishwa kubera ibyaha runaka, kimenya byihuse igihe igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka rishigaje ngo hakorwe irindi, ubwishingizi, nyirayo ndetse n’amakosa yaba yarakoze mbere.

Hakoreshejwe ubu buryo, nyir’imodoka nawe azajya yandikwa mu ikoranabuhanga ashyirwe ku rutonde rw’abagomba kugenzurirwa imodoka, icyo gihe kandi azajya anabona ubutumwa bumwibutsa ko imodoka ye iri mu zigomba kugenzurwa bityo yihutire kuyijyanayo.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwagutse muri ibi bikorwa buzakoreshwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ibindi bigo nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) ndetse n’Ikigo cy’igihugu cy’irangamuntu, byose bigira uruhare mu kugenzura ibikorerwa mu muhanda.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →