Abageni baciye agahigo k’ubukwe buhendutse bakoresha amashiringi 100 ya Kenya

Urukundo nyakuri nta kiguzi warubonera, kubura ubushobozi bw’amafaranga ntabwo byabujije Ann Wambui na Wilson Mutura gukora ubukwe aho bwabatwaye amashiringi 100 ya Kenya angana na 1€, ntashyika ku 1000 cy’amanyarwanda.

Ann Wambui w’imyaka 24 y’amavuko na Wilson Mutura w’imyaka 26 y’amavuko, umusore n’inkumi bo mu gihugu cya Kenya bombi bacuruza imbuto, bakoresheje ubukwe buhendutse cyane. Ibi byatumye bakuraho uduhigo tw’ubukwe buhendutse bwari bwarabayeho, bakoresheje amashiringi 100 ya Kenya angana na 1 Euro (ifaranga rikoreshwa ku mugabane w’uburayi, uyashyize mu manyarwanda ntashyika ku 1000.

Umusore n’inkumi bari bishimye.

Uyu musore n’inkumi, binjiye mu rusengero basezeraniyemo rwitwa Community Christian Worship Centre bambaye imyenda isanzwe, imipira itukura y’amaboko magufi hejuru, ntibyababujije kuba bari bishimye, baseka, bafite akanyamuneza mu maso imbere ya Pasitori wabasezeranyaga. Ann Wambui, yatangaje ko amafaranga adakwiye kubuza abato bakundana by’ukuri gukora ubukwe, ngo mugihe abantu bakundana bakifuza gukora ubukwe ntibakwiye gutambamirwa no kuvuga ngo nta bushobozi bafite.

Ubu bukwe bwabaye tariki ya 22 Mutarama 2017, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko bwari bwarasubitswe ubugira kabiri mu mwaka ushize wa 2016 bitewe n’uko aba bageni batari bashoboye kubona amafaranga 280 Euro yo kwishyura icyemezo cy’ugushyingirwa basabwaga n’itorero ryabo. Urusengero rwarabibasoneye.

Imbere y’iteraniro ntacyo byari bibabwiye kuba batambaye imyenda isanzwe imenyerewe y’abageni.

Pasitori Jasper Ojwach, wabasezeranyije avuga ko umugabo yakoze ibyo yari ashoboye nyuma akamusaba kubasezeranya kuko ngo bari bamaze kubona umugisha w’ababyeyi. Ibitekerezo by’abatari bacye byanyuze ku mbuga nkoranyambaga, byagiye bigaruka ku gushima uyu muryango, kuwifuriza umugisha no kugaragaza ko urukundo nyakuri rudashingira ku gaciro k’ibyabutanzweho.

Dore bimwe mu byanyuze ku mbuga nkoranya mbaga:

Ubu ni bumwe mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →