Ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Urumogi, Kanyanga, Blue Skys, Muriture n’ibindi biyoga by’ibikorano byafashwe na Polisi y’u Rwanda mu bice bitandukanye by’akarere, byangijwe mu murenge wa Gacurabwenge imbere y’imbaga y’abaturage.
Ibiyobyabwenge birimo; Urumogi, Blue Skys, African jin, Kambucha, Muriture, Kanyanga n’ibindi biyoga by’ibikorano bitemewe n’amategeko mu Rwanda, hamwe n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kubikora byafashwe mu bihe bitandukanye na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi byangijwe bitwitswe imbere y’abaturage. ibyangijwe bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abantu 107 nibo bafatiwe muri ibi bikorwa byo gukora, gukoresha, gutunda no gucuruza ibi biyobyabwenge bitemewe n’amategeko mu Rwanda. Abafashwe bose bashyikirijwe ubutabera kugira ngo bukore akazi kabwo kubafatiwe muri ibi bikorwa bitemewe.
Nsengiyaremye Damascene, umwe mu baturage wari ahangirijwe ibi biyobyabwenge yabwiye intyoza.com ko igikorwa nk’iki cyo kwangiza ibiyobyabwenge imbere y’abaturage ari cyiza ngo kuko bisiga ubutumwa muribo bujyanye no kwirinda ikoreshwa ryabyo.
Yagize ati:” Ibiyobyabwenge ni bibi, wenda inzoga zo ndazinywa ariko ibi byica bikanangiza ubuzima si byiza, biradushimisha rero kwangiriza ibiyobyabwenge imbere yacu kuko biduha amasomo n’ubutumwa bwo kubyirinda. Nk’ubu zimwe muzatwitswe hari abari baziko zemewe kubera ko tuzibona zicuruzwa muri Butiki n’ahandi ndetse natwe tukazinywa tuziko zemewe, nyuma y’iki gikorwa rero tugiye kuzirinda ndetse tujye tunatanga amakuru y’aho bazikora n’aho bazicuruza kuko tubonye ko nizo twibwiraga ko zemewe atari byo.”
Bahizi Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi wari mu gikorwa cyo gutwika (kwangiza) ibiyobyabwenge, yashimye abaturage kuba bitabiriye iyangizwa ry’ibi biyobyabwenge, yabasabye kubyirinda no gutanga amakuru y’ababikoresha ku gihe, ababitunda n’ababicuruza bityo bagafatanya gukumira icyaha kitaraba.
Yagize ati:” Ibiyobyabwenge birangiza, ntabwo ari wowe gusa ubikoresha byangiza kuko binagera ku muryango wawe n’igihugu. Ntabwo tugomba kurebera abantu ngo bakoreshe ibiyobyabwenge bibangize, baducike tureba, tugomba kubyamagana twese kuko nta mpamvu yo gufata amafaranga yacu twakoreye atuvunnye ngo tujye kuyangiza, tugomba gushaka ibyo dukora biduteza imbere aho gutwarwa n’ibiyobyabwenge bitwangiriza ubuzima.”
CIP Ndatimana Gisanga , umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima ntibinatume batera imbere, yabibukije ko uwatwawe nabyo atagira ubwenge, ko ntacyo yakwimarira, ko bimuteza gukora ibyaha.
Yagize ati:” uwatwawe n’ibiyobyabwenge, nta kindi aba ategereje uretse urupfu kuko byangiza ubuzima bwe, ntabwo ari ukwangiza ubuzima bwe gusa kuko n’ubifatiwemo agerwaho n’ingaruka aho amategeko amuhana nta kujenjeka birimo, gufungwa no gucibwa amande.”
CIP Gisanga, Yasabye kandi abaturage kudahishira abakoresha, abakora, abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge. Yasabye aba baturage ko bajya begera inzego za Polisi n’izindi zibegereye bakaziha amakuru atuma hirindwa ndetse hagakumirwa ibyaha.
Ubwo hangizwaga ibi biyobyabwenge, umwe mu babikoresha witwa Minani Gonzarive wafashaga gukura mu mifuka ibiyobyabwenge bitemewe ngo byangizwe, yacunze abantu ku jisho afata isashe yarimo inzoga zitemewe aho kuyikura mu mufuka ayishyira mu bindi ngo byangizwe ayirenza umugongo inyuma ariko baba bamuteye imboni bahita bamucakira.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com