Gasabo: Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira Sitasiyo ya Polisi

Ku bufatanye bw’abaturage, Polisi n’ubuyobozi bw’akarere ka gasabo, abaturage bagera kubihumbi 2000 bo mutugari twa Gacuriro na Kagugu nibo bitabiriye igikorwa cy’umuganda batangiza ku mugaragaro iyubakwa rya Sitasiyo ya polisi.

Biciye mu muganda rusange w’ukwezi, ku italiki 25 Gashyantare 2017, abaturage 2000 bo mu tugari twa Gacuriro na Kagugu bahuriye imbere y’aho sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya isanzwe ikorera ari naho hateganyijwe kuzubakwa inyubako nshya ya sitasiyo mu gutangiza igikorwa cyo kuyubaka ku mugaragaro.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu Mberabahizi Raymond ari nawe wari umushyitsi mukuru ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, Senior Superintendent (SP) Valens Muhabwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri uwo murenge.

Inyubako yashyizweho ibuye ry’ifatizo iherereye mu mudugudu wa Bukinanyana, akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kinyinya ari naho sitasiyo isanzwe iri, bikaba biteganyijwe ko niyuzura, ahasanzwe hakorerwa hazahindurwamo amacumbi y’abapolisi.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, ngo kubera imikoranire myiza isanzwe hagati y’ako karere na Polisi y’u Rwanda, hatangijwe inyubako y’iyi sitasiyo mu rwego rwo kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza bifuza kandi vuba.

Visi Meya Mberabahizi yagize ati:” Ibi biri mu mihigo y’akarere ka Gasabo, buri murenge ugomba kugira inyubako nziza zikoreramo sitasiyo kandi ni inyungu ku baturage bacu.”

Yavuze kandi ko bazakomeza kunganira Polisi y’ u Rwanda no gufatanya nayo. Yashimiye kandi Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu gukumira ibyaha, avuga ko kuba hakomeje kubakwa no gutahwa sitasiyo za Polisi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo, ari igisubizo kizatuma imikoranire n’abaturage ikomeza kuba myiza kubera kuba hafi yabo.

Yashoje asaba abaturage bari aho gukomeza gushyigikira iki gikorwa kuzageza igihe kizasorezwa kandi ko bakomeza no gutanga umusanzu ku mutekano bitabira ibikorwa biwushyigikira nk’amarondo, birinda ibyaha kandi bakorana na Polisi irimo kubegerezwa mu gikorwa bari batangiye aho yagize ati:” Iyi ni imwe mu ntambwe zo gukomeza umutekano wacu usanzwe wubatse, tugomba kuwushyigikira rero mu rwego rwo kurinda no guteza imbere ibyagezweho”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo mu ijambo rye, yashimiye abaturage b’akarere ka Gasabo kuba bafatanya na Polisi mu bikorwa binyuranye cyane cyane ibijyanye no kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

SSP Muhabwa yagize ati:” Polisi ishima imbaraga mukoresha mu gushyigikira ibikorwa byayo birimo n’inyubako ikoreramo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo, bizafasha muri gahunda Polisi isanganywe yo kwegera abaturage no kubaha seririsi nziza kandi zihuta.”

SSP Muhabwa yashoje avuga ko ibi bikorwa byose biri muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi, hagamijwe iterambere; iyo ikaba imwe mu ndangagaciro z’ubunyarwanda maze anabasaba  gukomeza ubwo bufatanye mu bikorwa by’iterambere no kwicungira umutekano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Gasabo: Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira Sitasiyo ya Polisi

  1. rucogoza March 2, 2017 at 8:55 am

    Natwe hano iwacu, tumaze iminsi tubijyaho inama nubuyobozi bwacu. birakwiye ko dufatanya na police yacu tukubaka amazu bagomba kubamo kandi meza, Baradufasha pe haba kuturinda nibyacu ndetse no kutugira inama zitandukanye !! Natwe tubari inyuma bakomereze aho.

Comments are closed.