Nyarugenge: Hatahuwe inzu yari ububiko bw’ibiyobyabwenge( Urumogi)

Inzu yagizwe ububiko bw’ibiyobyabwenge (urumogi) mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kamuhoza, yatahuwemo urumogi rupima ibiro bisaga 450 bamwe mubakurikiranyweho itunda n’icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batawe muri yombi.

Ibiro bisaga 450 by’urumogi bifite agaciro ka miliyoni zigera ku icumi z’amafaranga y’u Rwanda byasanzwe mu nzu yagizwe ububiko bwabyo mu kagari ka Kamuhoza ho mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali haruguru gato y’isoko rya Kimisagara.

Ahobantegeye Samuel, nyiri nzu hamwe n’umumotari wafashwe aje kurutunda ndetse n’umuzamu warurariraga batawe muri yombi na Polisi naho umugore witwa Uwamahoro ari nawe bivugwa ko ari umucuruzi ukomeye warwo ari nawe waruhabikaga ntabwo kugeza magingo aya arafatwa kuko yashakishijwe akabura.

Urumogi rukiri munzu rwafatiwemo.

Ahobantegeye, nyiri inzu avuga ko mu gukodesha iyi nzu ye uyu mugore ucuruza urumogi atari azi neza ko aribwo bucuruzi akora, kurundi ruhande ubuyobozi bw’umudugudu, ubw’irondo na bamwe mu baturage  bavuga ko uyu mugore yigeze nubundi gucumbika hano akaza gukurikiranwaho ibyaha bisa n’iki byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Kwizera Felix uzwi kuri Kazungu, umumotari watawe muri yombi yatangarije itangazamakuru ko ubwo yafatwaga atari azi neza ko aje gutunda urumogi, gusa kurundi ruhande yemera ko yari asanzwe aziranye n’uyu mugore Uwamahoro urucuruza ngo kuko yari umukiriya we aho yajyaga amutwara ahantu hatandukanye. Avuga ko yafashwe aje gutwara umuzamu hamwe n’ibyo yari yabwiwe gutwara (urumogi) ariko ko ngo yari ataramenya ko ari rwo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, inzego zibanze mu murenge wa kimisagara, beretse abaturage n’itangazamakuru inzu yafatiwemo urumogi, urwafashwe hamwe n’abatawe muri yombi aho bafitwe na polisi bakaba bakurikiranyweho kugira uruhare ruziguye cyangwa se rutaziguye mu icuruzwa, itundwa n’ikoreshwa ry’uru rumogi.

Abaturage bari bitabiriye kwakira inama n’impanuro z’abayobozi ku ikoreshwa, icuruzwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.

Ari umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ari umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge n’abandi baganirije abaturage, bagarutse ku bubi bw’ikoreshwa, itunda n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge maze basaba abaturage kubyirinda, kubigendera kure ariko kandi baharanira kugira ubufatanye n’inzego zose zaba iza polisi n’izindi zibegereye baziha amakuru yatuma abakora ibi bikorwa n’ibindi bitemewe batabwa muri yombi aho gukomeza kwangiza Igihugu nabo ubwabo batisize.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polosi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko ubucuruzi, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge aho biva bikagera ari ibikorwa Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya, ko nta mwanya na muto ababikoresha, ababicuruza n’ababitunda bafitiwe mu Rwanda. Avuga kandi ko mu rwego rw’amategeko abafatiwe muri ibi bikorwa bashobora kubona ibihano bigera ku myaka itanu y’igifungo hatirengagijwe ingaruka zibageraho ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusanjye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →