Inyubako y’akataraboneka izaba ari iyambere mu burebure ku Isi iravugisha benshi
Umuhanga w’umugereki mu guhanga inyubako, yashyize ahagaragara inyubako yatekereje izaba ari iy’akataraboneka ndetse isumba izindi zose ku isi mu burebure butari ubujyejuru, ikomeje gutangaza abatari bacye.
Umugereki w’umuhanga mu guhanga inyubako, Ioannis Oikonomou yashyize ahagaragara umushinga we w’inzu izaba ifite uburebure busumba ubw’izindi nzu zose zabayeho ku isi, iyi nzu nubwo ikiri umushinga izaba ifite uburebure bwa metero 1219 nta yindi izaba iyihiga.
Iyi nzu izubakwa New York izaba imeze nk’inyuguti ya “U” uyihagaritse, ikomeje kuvugisha abatari bacye amagambo menshi bitewe n’imiterere yayo no kuba kandi ariyo nzu izaba iciye agahigo k’inzu ifite uburebure kurusha izindi ku isi.
Iyi nzu, nkuko tubikesha fr.finance.yahoo.com ngo ubwo izaba yuzuye izabasha gucumbikira abantu batari bacye ndetse n’ibiciro ngo bizaba bidakanganye, ubwo izaba yuzuye kandi, izahita yandikwa mu gitabo cy’uduhigo ku isi (Guinness Book of World record) kuko inzu yari isanzwe ifite agahigo ko kuba ifite uburebure kurusha izindi ku isi yari iyitwa Burj Khalifa y’ i Dubai aho ifite uburebure bwa Metero 828.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com