Abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, abakora umwuga w’uburaya bakomeje guhangana n’ibibazo bavuga ko bitaboroheye banasaba gufashwa kubonera umuti ibyo bibugarije mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu gihe kigera ku minsi ibiri bamaze baganira mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 31 Werurwe n’iya mbere Mata 2017 barebera hamwe bimwe mu bibazo bibugarije ndetse n’uburyo babisohokamo, abakora imibonano mpuzabitsina babihuje kimwe n’abakora umwuga w’uburaya, basanga ibibazo bibugarije ari ibyo kwicarira ndetse bagasaba buri wese kugira uruhare mu kubafasha kuva muri ibyo bibazo bavuga ko bibabereye imbogamizi.
Bamwe muri bo batashatse ko amazina yabo atangazwa, baganiriye n’intyoza.com bahamya ko mu buzima bwabo bwa buri munsi bahura n’ibibazo bitandukanye, kenshi ngo bikabatera kwiheba kuko ngo ibyinshi usanga biza bishingiye ku kato, ihezwa n’ihohoterwa bagirirwa na bamwe mu miryango.
Mukasekuru Deborah, umuhuzabikorwa wa ANSP+, umuryango nyarwanda ukora mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kurwanya ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, atangaza ko abakora imibonano mpuzabitsina babihuje kimwe n’abakora umwuga w’uburaya bugarijwe n’ibibazo bitari bicye kandi bitagomba kwirengagizwa.
Mukasekuru, agira ati:” Bimwe mu bibazo bigaragara bafite ni; ubukene, bwabundi butuma bahabwa akato, bugatuma bahohoterwa kuburyo bumwe cyangwa ubundi, hari kandi ikibazo cy’abana babo nabo bahabwa akato mu miryango, kutavugwa neza no kutakirwa neza mu muryango, ubushobozi bucyeya, cyane ko abenshi baba batarize bityo ugasanga amikoro yabo akiri macyeya, uburyo bakirwamo kwa muganga nabwo buracyari inzira ndende kuko ubona ko abakozi bamwe batabakira neza.”
Nubwo bahanganye n’ibi babazo, Abakora imibonano mpuzabitsina nabo babihuje kimwe n’abakora umwuga w’uburaya, bavuga ko babona itangazamakuru nk’iryabafasha guharanira uburenganzira bwabo kuko ngo biciye mu gutangaza inkuru zidashobora kubagiraho ingaruka kandi z’ukuri bishobora gutuma imyumvire ya benshi ihinduka ndetse bakakirwa neza mu muryango.
Mukasekuru, ahamya ko mu gihe itangazamakuru rikoze neza, rigatangaza inkuru itabavuga nabi ngo no mu muryango imyumvire yahinduka byoroshye bityo umuryango ntukomeze kubumva nabi no kubabonamo ko ari ikibazo.
Abakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje kimwe n’abakora umwuga w’uburaya, bavuga kandi ko ubukangurambaga bukenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi, bavuga ko bibabaje no kuba mu nsengero hari hamwe basohora umuntu bitewe n’uko yambaye cyangwa se bakabaha akato, bavuga ko uburenganzira bwabo bukwiye kubahirizwa kuko ari abantu kandi bakaba abanyarwanda nk’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com