• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Umuyobozi wa Polisi mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’epfo yahaye ikaze abapolisi b’u Rwanda

Umwanditsi
April 6, 2017

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mata 2017, Umuyobozi wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yakiriye anaha ikaze itsinda ry’abapolisi b’abanyarwanda baherutse koherezwa na Polisi y’u Rwanda kujya kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Iri tsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda rigizwe n’abapolisi 160, rikaba ryarasanzeyo bagenzi babo 240 bamaze igihe bariyo.

Ubwo yabakiraga anabaha ikaze, CP Munyambo yabasobanuriye uko umutekano wifashe muri rusange muri Sudani y’Epfo, anababwira abandi bapolisi bazafatanya mu kubungabunga amahoro n’ibihugu bakomokamo, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’Umuryango w’Abibumbye bari muri icyo gihugu.

Yabibukije ko bagomba kuzakora akazi kabo uko bisabwa n’Umuryango w’Abibumbye, kandi bakazakorana bya hafi n’abandi bapolisi bakomoka mu bindi bihugu nabo bari muri Sudani y’Epfo.

Yanasuye agace ka Bentiu

Mu rwego rwo gukora akazi ke ka buri munsi ko gusura abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, kuwa gatatu tariki ya 5 Mata 2017, CP Munyambo yasuye abapolisi bashinzwe kurinda abasivili aho bari mu gace ka Bentiu gaherereye mu majyaruguru ya Sudani y’Epfo.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bapolisi bakora ibikorwa bitandukanye mu butumwa bw’amahoro, CP Munyambo yabashimiye uburyo bakorana neza n’abaturage; bikaba ari nabyo bituma muri ako gace ka Bentiu karimo amahoro n’umutekano.

Yagize ati:” Natangajwe cyane no gusanga hari imikoranire myiza hagati y’abapolisi, abaturage n’abandi. Ni byiza ko imikoranire nk’iyi yakomeza bityo amahoro n’umutekano bigakomeza kurangwa muri aka gace”.

Yakomeje ashimira abapolisi kuba bakomeje kurangwa n’imyitwarire myiza n’ishyaka ryo gukora neza akazi agira ati:” ibi byose biruzuzanya kandi ni ngombwa kuko bituma akazi ko kubungabunga amahoro n’umutekano gakorwa neza”.

Aka gace kashyizweho mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka w’2014, hakaba harimo impunzi zirenga ibihumbi 100, aho abenshi muri bo ari abo mu bwoko bwa Nuer bw’uwahoze ari Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machar.

Amakimbirane n’imvururu byatangiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu kwezi kw’Ukuboza 2013.

Mbere yo gusura aka gace ka Bentiu kabarizwamo izo mpunzi, Umuyobozi wa Polisi z’ibihugu biri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo CP Bruce Munyambo, yari yabanje gusura abapolisi mu kandi gace ka Malakal, bikaba binateganyijwe ko azanasura n’abakorera Wau.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga