Kwibuka 23: Inama nkuru y’itangazamakuru irasaba abanyamakuru kurangwa n’ubushishozi
Mu gihe Hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda irasaba itangazamakuru muri rusanjye kwitwararika rikarangwa n’ubushishozi muri iki gihe cyo kwibuka.
Mbungiramihigo Peacemaker, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, aganira n’intyoza.com yasobanuye ko ibihe u Rwanda n’abanyarwanda binjiyemo ari ibihe bidasanzwe, ibihe itangazamakuru risabwa kwitonda byaba mu biganiro bikorwa, byaba se no mu nkuru zandikwa ndetse by’umwihariko urubuga rutangwa mu kwakira ibitekerezo by’abantu mu buryo bwose bukoreshwa.
Peacemaker agira ati:” Icyunamo, kiba ari umwanya ukomenye, utari uw’ibihe bisanzwe, twifuza rero ko itangazamakuru naryo rigira inshingano, abarikoramo, abayobozi b’ibitangazamakuru, ku gira ngo umurongo wo gufasha abanyarwanda mu gihe cy’icyunamo wubahirizwe, bashingire ku mahame agenga imyitwarire y’itangazamakuru, aho umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru muri rusange kimenya kwirinda kuba umuyoboro w’ubutumwa bw’amacakubiri, kwirinda kuba umuyoboro w’ubutumwa bukomeretsa, kwirinda kuba umuyoboro w’ubutumwa bwasubiza abanyarwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.” Akomeza avuga ko ibyo ni babyubahiriza bazaba bakoze akazi gakomeye.
Mbungiramihigo, akomeza avuga ko aho itangazamakuru rimaze kugera ari ahantu hashimishije, ko ndetse amahugurwa, ibiganiro n’inama babona bigaragara ko bitanga umusaruro, avuga ko kwigisha ari uguhozaho ariko kandi ngo no kwibukiranya bikaba byiza.Agira ati:” Bagomba gufasha Igihugu mu kubaka ubumwe, amahoro n’umutekano birambye.”
Atangaza kandi ko itangazamakuru rigomba gufasha mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kwirinda gutangaza ibinyuranye n’umurongo wa Politiki y’Igihugu yo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere rirambye ry’abanyarwanda. Asaba ko abanyamakuru bagomba gufatanya n’abanyarwanda muri iki gihe, bitabira ibiganiro n’izindi gahunda zateguwe, ari nako batanga ubutumwa bw’ihumure bufasha abanyarwanda.
Jerome Rwasa, umuyobozi wa Radiyo y’abaturage yitwa Isangano akaba n’umukomiseri muri RMC( Rwanda Media Commission-Urwego rw’abanyamakuru bigenzura) aganiraga n’intyoza.com yunze mu ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru(MHC) avuga ko iki ari igihe itangazamakuru rigomba kuba maso, rigomba gufasha u Rwanda n’abanyarwanda binyuze mu nkuru n’ibiganiro bikorwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Agira ati:” Itangazamakuru n’abatangazamakuru, nk’abandi banyarwanda barasabwa kwifatanya mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bamenyekanisha ibibera hirya no hino, bamenyekanisha ibibazo abanyarwanda bahuye nabyo mu gihe cya Jenoside, babereka ingaruka za Jenoside, babereka ikiriho gikorwa cyangwa ikimaze gukorwa mu kurwana kubagezweho n’ingaruka za Jenoside no kubaka u Rwanda muri rusanjye.”
Rwasa, akomeza avuga ko itangazamakuru rigomba gufasha mu kuba umuyoboro w’ubutumwa bwiza buhumuriza abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafasha mu kurwana no ku gira ngo ibyabaye bitazongera kuba.
Avuga kandi ko imyitwarire ikwiye kuranga umunyamakuru ari nk’ikwiye umunyarwanda muzima, uha agaciro ikiremwa muntu, umunyarwanda wumva ibyabaye, utifuza ko byakongera kuba, umunyarwanda uziko ibyabaye byagize ingaruka kubantu, ariko cyane kubo Jenoside yagizeho ingaruka by’umwihariko akifatanya nabo, akumva akababaro kabo akabafasha kwisana no gusana Igihugu.
Twibutse ko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi igira iti:” Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Dushyigikira ibyiza twagezeho.”
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com