Kwibuka 23: Kamonyi, habonetse imibiri 12 umugabo ati ntabyo nari nzi umugore ati twari tubizi
Mu murenge wa Karama mu isambu yahingagwa n’umuturage habonetse imibiri 12 y’abishwe mu gihe cya Jenoside, umugabo ahakana ko atari abizi nyamara umugore we akavuga ko bari babizi.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2017 mu murenge wa Karama mu kagari ka Nyamirembe mu mudugudu wa Gaji habonywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umugabo uhinga isambu yabonywemo iyi mibiri ntiyemeranywa n’umugore we ku mibiri yabonywe, umugabo ati sinari mbizi, umugore ati twari tubizi.
Niyobuhungiro Obed, uherutse kugirwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama yatangarije intyoza.com ko iyi mibiri yabonywe mu isambu yahingwaga n’uwitwa Ngendahayo Telesphore w’imyaka 63 y’amavuko. Ngendahayo bivugwa ko yaba yari umuyobozi mu nzego z’ibanze ariko ngo ntiyigeze ashaka gutanga amakuru y’aha hantu yahingaga, ku rundi ruhande ariko bivugwa ko bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakomeje kuvuga igihe kitari gito ko aha hantu haguye abantu babo ariko ntihagire igikorwa mu bihe byashize.
Niyobuhungiro, akomeza avuga ko Ngendahayo atemeranywa n’umugore we ku by’iyi mibiri yabonywe aho ngo avuga ko atari azi iby’iyi mibiri mu gihe umugore we avuga ko bari basanzwe babizi kuko ngo nibo bahingaga iyi sambu bivugwa ko ari ubutaka bwa Leta. Mu gihe bahingaga ngo bagendaga bafata imibiri babonye bakayishyira kuruhande nk’abakora imbagara, bakarenzaho utwatsi bakicecekera.
Niyobuhungiro agira ati:” Barahingaga, babona imibiri bakayifata bakayishyira kuruhande bakarenzaho utwatsi, nk’abakora imbagara, bayitwikirizaga imbagara.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, akomeza avuga ko uretse iyi mibiri 12 yabonywe ngo hari n’indi itatu yabonetse ndetse ngo hakaba hakomeje igikorwa cyo gushakisha indi kuko aha hantu bivugwa ko hiciwe abatutsi benshi. Avuga ko biteguye kuyishyingura mu cyubahiro tariki ya 22 Mata 2017 ubwo ku rwego rw’umurenge bazaba bibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ngendahayo Telesphore ubu yatawe muri yombi n’inzego za Polisi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ibi bintu birababaje rwose, abantu bakwiye kuva mubyahise bakamenya aho igihugu kigeze ufite amakuru kuhantu hose haba hari imibiri yabishwe muri Genocide akaba intwari akabivuga, akabohora imbaga yabaheze muruhirahiro batazi kugeza ubu aho imibiri yababo iherereye niba hari nibyo yishinja akabivuga bityo akagabanyirizwa n’ibihano nkuko abandi bagiye babikora. Nundi wese waba azi ahari imibiri yabishwe muri genocideitarashyinguwe mucyubahiro yabivuga kuko byanga bikunda ukuri kuzamenyekana nubwo wakwanga kubivuga ariko igihe kizagera bimenyekane.