Kwibuka 23: Umwanzi yaciye icyobo Imana ica icyanzu cyanyuzemo inkotanyi zirokora ubuzima

Mu gihe mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge bibukaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bashimagije ubutwari bw’inkotanyi Imana yakoresheje ngo zirokore abatutsi bicwaga.

Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hagarutswe ku rupfu rw’agashinyaguro abatutsi ba Kimisagara bishwe harimo n’uwariwemo Brochette, bagaruka ku mugore witwaga Karushara Rose n’abambari be bayoboye uyu murenge bakica urw’agashinyaguro abatutsi batari bacye. Havuzwe kandi ku butwari bukomeye bw’ingabo z’inkotanyi Imana yakoresheje zigahagarika Jenoside, zikarokora ubuzima.

Kayisime Nzaramba, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yakomeje abarokotse Jenoside, abibutsa ko ubu bafite ubuyobozi bwiza, igihugu cyiza, akarere ndetse n’umurenge byiza, ko ubu bafite n’abanyamadini babitaho, babakomeza mu gihe hari igihe nabo batahagaze neza mu nshingano zabo aho nabo bafashe umwanya bakica abayoboke babo, yashimiye kandi intambwe imaze guterwa mu kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka-Kimisagara

Mayor Nzaramba, yashimagije kandi ubutwari bw’ingabo z’inkotanyi, ingabo zahoze ari iza RPF ubu zikaba ari iz’Igihugu, yagize ati:” Ufashe ijambo wese arazishimira, ariko birakwiye ko tuzishimira kuko kuba hari abarokotse ntabwo ari uko uwabahigaga yabagiriye impuhwe, nta nubwo yari arambiwe kwica, nta mpuhwe rero yabagiriye, ahubwo ni ubuyobozi bwiza, ni ingabo zitandukanye n’ingabo zose twigeze twumva kuri iy’Isi, kuko turebye umubare wabo n’intwaro bari bafite, ntabwo byari bihagije kugira ngo bahangane n’interahamwe, ariko umutima wa kimuntu bari bafite wo kugira ngo babarokore niwo watumye bakora ibyo bagomba gukora, benshi bahasize ubuzima, abandi uyu munsi bafite ubumuga, kubera gutabara abana b’abanyarwanda, turagira ngo tubashimire cyane, tunashimira uwari ubarangaje imbere ariwe Perezida wacu uyu munsi, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Abayobozi bagiye gucana urumuri rw’icyizere.

Yagize kandi ati:” Ni iby’igiciro guhora twibuka kandi tugashima, tukibuka ko iyo batabaho ntabwo twari kubaho.” Yongeyeho ati:” Abanyamadini batandukanye bavuze ko Imana yatumye murokoka, ariko Imana yakoresheje abana b’abanyarwanda kugira ngo bahagarike Jenoside yakorewe abatutsi.”

Muri uyu murenge wa Kimisagara, abarokotse Jenoside bagaragaza ko bamaze kugera ku ntambwe ishimishije biteza imbere, ko ndetse babanye neza n’ababiciye, gusa bagaragaza ikibazo cyo kuba hari abarokotse Jenoside batishoboye batarabona aho baba, aha ubuyobozi bw’akarere bukaba bwabijeje ko bubirimo ko ndetse mu cyifuzo cy’akarere ngo umwaka utaha mu gihe hazaba hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi iki kibazo bifuza ko cyazaba kitacyumvikana, hari kandi ibibazo by’irangizwa ry’imanza z’imitungo, iki nacyo ngo cyafatiwe ingamba.

Ruzima Serge, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara yatangarije intyoza.com ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge ayobora ngo habonetse abantu batatu baranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho umwe ari uw’imyaka 48 undi wa 45 n’uwa 29 y’amavuko.

Aha hasomwaga amwe mu mazina 100 y’abatutsi bishwe mu murenge wa Kimisagara.

Ruzima, avuga ko iterambere ry’abacitse ku icumu by’umwihariko ngo hari imishinga itandukanye mu murenge ayoboye kandi ko abona baza mu yambere mu kwivana mu bukene. Avuga ko hari gahunda ya gira ubucuruzi, gahunda yo kwihangira imirimo, aho ngo bose bayirimo ndetse agashima umuhate n’umurava bagaragaza mu kwikura mubukene.

Ruzima, avuga kandi ko icyasha kibi uyu murenge ufite kubera amahano yakozwe n’umugore Mukarushara Rose n’abambari be bawuyoboye mu gihe cya Jenoside, ibi ngo nk’ubuyobozi baharanira kugira ngo binyuze mu buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame abaturage babone itandukaniro. Ubu ngo bitaweho, bashishikarizwa kubana neza ndetse banafashwa kwiteza imbere, ibi nawe kandi ngo bimuha imbaraga zo gufatanya na bagenzibe mu kuyobora neza abaturagemu nzira zijyanye n’iterambere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →