Masudi Djuma wari umutoza wa Rayon Sports yeretswe umuryango ngo agende yisubireho

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya Rivers united yo mu gihugu cya Nigeria iyitsinze ibitego 2 ku busa iwayo yagera mu Rwanda mu mukino wo kwishyura Rayon Sports ntibashe kuyikuramo, yahisemo guhagarika by’agateganyo umutoza wayo.

Masudi djuma, ahagaritswe mu ikipe ya Rayon Sports yatozaga hadashize iminsi irenga ibiri kuko umukino wahuje aya makipe yombi i Kigali kuri Sitade Amahoro wabaye taliki ya 22 Mata 2017 aho umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Kuba ikipe ya Rayon Sports yatozwaga n’umutoza Masudi Djuma itabashije gukuramo ikipe ya Rivers ngo ijye mu matsinda aho yagombaga no kuzabona akayabo k’amafaranga y’amadolari asaga ibihumbi 200 ni kimwe mu bitumye umutoza wayo ahagarikwa by’agateganyo igihe cy’icyumweru ntaho ahurira n’ikipe yatozaga.

Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umuvugizi wayo, Gakwaya Olivier, yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mutoza Masudi Djuma bamuhagaritse bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragazaga.

Yagize ati:”Nibyo twamuhagaritse. Impamvu ni umusaruro muke, kutumva inama no kutitabira inama zitegurwa n’ubuyobozi nta mpamvu. Ku musaruro muke byagaragaye ko mu marushanwa twakinaga yagiye aba nyamwigendaho ntiyumve inama agirwa n’abo bafatanya ndetse n’ibyemezo afata bikaba ku giti cye.”

Yakomeje agira ati “Twamuhagaritse icyumweru kugira ngo agende asubize ubwenge ku gihe kuko nubwo ari umutoza mukuru ntibivuze ko atagomba kujya inama n’abo bakorana.”

Amakuru amwe agera ku kinyamakuru intyoza.com atarabonerwa gihamya, ni uko uyu mutoza Masudi Djuma mu bihano yahawe byo kuba agiye kure y’ikipe igihe cy’icyumweru ngo bishoboka ko nyuma hari ibindi biteganywa mu ibanga, ibyakozwe bikaba biri mu buryo bwo gutanga igihe ngo babe biga kubye neza n’imyanzuro itashyirisha ikipe mu bibazo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →