Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu mwaka wa 2000, gukorana n’abaturage yabigize imwe mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha igamije kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturage no kubateza imbere.

Imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage inagamije kubashishikariza kwikemurira ibibazo, ndetse bakanagira uruhare mu kwiteza imbere aho batuye.

Kuva ubu buryo bwo gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bwatangizwa mu myaka 17 ishize, bwatumye u Rwanda rugaragara nk’igihugu gitekanye nk’uko ibyegeranyo byaba ibyo ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga bibigaragaza, u Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu abaturage bumva batekanye, bashobora gutembera igihe cyose no mu masaha y’ijoro, kandi bakaba bafitiye icyizere inzego z’umutekano.

Inkuru y’Imitavu itari izwi

Imitavu ni itorero ry’abana bagera ku 100 bari hagati y’imyaka 6 na 15, rikorera ibikorwa byaryo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe. Ibikorwa byaryo bikaba byaragize uruhare mu guhindura imitekerereze y’abaturage, nabo bagahagurukira kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.

Itorero Imitavu rimaze imyaka 8 rishinzwe, mu mwaka wa 2014 ubwo Polisi y’u Rwanda yashyiragaho amarushanwa y’ibihangano bitandukanye bishishikariza buri muturage kugira uruhare mu gukumira no kwirinda ibyaha, ryaje gutsinda ayo marushanwa kubera indirimbo yaryo yashishikarizaga abantu  kugira uruhare mu kwicungira umutekano, rihabwa ibihembo bitandukanye.

Ubu, baba abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage ndetse na Polisi ikorera mu karere ka Kirehe, bavuga ibigwi iri torero, uko ibikorwa byabo byahinduye Umurenge wa Gahara nk’umwe mu mirenge y’icyitegererezo irangwamo umutekano, kandi mbere ariwo warangwagamo ibyaha byinshi.

Uyu murenge utuwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi 80, ahanini b’abahinzi borozi, ukaba ari umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe, ukaba uhana imbibi n’ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi, ikaba ari nayo mpamvu ugaragaramo imipaka aho imitere yayo iha icyuho cyangwa ikoreshwa n’abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Dufitumukiza Filston

Uwashinze akaba n’umuyobozi w’itorero Imitavu witwa Dufitumukiza Fiston w’imyaka 26, avuga ko mu myaka 8 ishize batangiye iki gikorwa cyo guhuriza hamwe aba bana bakabashishikariza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha no kugira umutima wo gukunda igihugu, bahura buri wa gatandatu bakajya inama y’uko bashishikariza bagenzi babo ndetse n’abantu bakuru kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina.

Yaravuze ati:”Ubutumwa bwabo bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha akenshi, babunyuza mu bihangano byabo birimo imivugo n’indirimbo. Kugeza ubu, ubu butumwa bwuviswe na benshi barimo n’ababyeyi babo ndetse na bagenzi babo bigana mu mashuri aho biga.”

Aba bana mu biganiro bagirana, banatanga amazina y’abaturage baturanye mu midugudu yabo bacuruza bakanakoresha ibiyobyabwenge, kandi nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ibitangaza byabyaye umusaruro ushimishije, kuko byatumye hafatwa ababyishoramo, cyane cyane ababyinjizaga babinyujije muri Gahara nk’imwe mu nzira yabyo yabisakazaga mu karere kose.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yaravuze ati:”Hari n’umwe muri aba bana watanze amakuru avuga ko umwe mu babyeyi be acuruza ibiyobyabwenge, aya makuru yaje gutuma uwo mubyeyi afatwa, ashyikirizwa ubutabera ahamwa n’icyaha ubu akaba yarakatiwe ari kurangiza ibihano bye.”

Kugirango ubu bukangurambaga bugere kuri bose, hari n’igihe abafatiwe mu biyobyabwenge no mu bindi byaha berekanwa mu ruhame, bagasaba imbabazi abaturage kandi bakiyemeza kutazabisubira.

Ubu ibikorwa by’aba bana bitangiye no kugezwa mu mirenge ituranye na Gahara ya Gatore, Kigarama na Nyamugari.

Kuri iyi ngingo Dufitumukiza yaravuze ati:”Dufite gahunda yo kugeza ibikorwa by’Imitavu mu karere kose ka Kirehe, ndetse byanadushobokera tukabigeza mu gihugu hose.”

Abaturage ba Gahara nabo bemeza ko ibikorwa by’aba bana byabereye urugero abandi, baba abakuru n’abato, bikaba byaranahinduye imitekerereze ya benshi mu baturage ba Gahara.

Umwe mu baturage ba Gahara witwa Karemera Rodrigue yaravuze ati:”Ibikorwa bibi byaberaga mumiryango yacu byaracitse, kuko iyo aba bana bahuye, barebera hamwe uko umutekano mu miryango no mu baturanyi wifashe. Bamwe muri twe bakuru biradutangaza kandi bikadukoza isoni iyo abana bato nk’aba baje mu ngo zacu bakatwigisha kandi bakatwibutsa inshingano zacu zo kwibungabungira umutekano, bakatwigisha kurengera uburenganzira bwabo no kubuharanira, ndetse rimwe na rimwe bakatwigisha uko tugomba kubana neza mu miryango yacu.”

Yakomeje avuga ati:”Ubu nta mugabo ugihohotera umugore cyangwa umwana, kuko n’ubikoze aba azi ko biri bumenyekane kuko aba bana ntibihanganira ibyaha, twe rero nk’abantu bakuru twumva aba bana bakwiye guterwa inkunga bakageza ibikorwa byabo byiza no mu yindi mirenge.”

SP Rutaremara nawe yemeje ko ibikorwa by’aba bana byatumye “abaturage batongera kwishora mu byaha.”

Moto Polisi y’u Rwanda yahaye umurenge wa Mushikiri.

Yaravuze ati:” Gahara wari umwe mu mirenge warangwagamo ibyaha byinshi, ariko guhera aho aba bana batangiriye kwigisha abaturage, ibyaha byaragabanutse ku buryo bugaragara.”

Imibare igaragaza ko kubera ubu bukangurambaga, kuva uyu mwaka watangira, mu biro 200 by’urumogi bimaze gufatwa mu karere kose nta na kimwe cyafatiwe mu murenge wa Gahara.

Mu rwego rwo gutera inkunga akarere ka Kirehe gukomeza kugera ku ntego yako yo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda yagateye inkunga y’imodoka na moto yahawe Umurenge wa Mushikiri, bifasha mu kugenzura uko amarondo akorwa no mu bindi bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Zikama Eric yavuze ko imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Kirehe ndetse n’ibikorwa by’Imitavu byabyaye umusaruro.

Yaravuze ati:”Twamaze kubona uruhare rw’ibikorwa by’Imitavu mu murenge wa Gahara, turizera ko ibikorwa byabo nibigera no mu yindi mirenge nk’uko turi kubiteganya abantu bazahindura imitekerereze bakareka kwishora mu byaha.”

Abaturage banafite icyizere ko ibyaha bizagabanuka muri aka karere kubera ubufatanye buri hagati ya Polisi z’ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya cyane cyane kurwanya ibiyobyabwenge ku mpande zombi.

Inzego za Polisi z’impande zombi mu minsi ishize ziyemeje gufatanya mu gukora imikwabu yo kurandura no guca burundu ahahingwaga urumogi ku ruhande rw’Igihugu cya Tanzaniya.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →