Gatsibo: Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ifunze umujura n’umucuruzi w’ibiyobyabwenge

Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo ifunze abagabo babiri bafashwe ku italiki ya 30 Mata 2017 bakaba bakurikiranyweho ubujura ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi abitangaza, abafashwe ni Niyonsenga Samuel w’imyaka 21 y’amavuko, ukurikiranyweho ubujura bw’igare na telefoni ngendanwa, wabifatanywe mu ma saa sita y’ijoro ubwo yahuraga n’irondo ry’abaturage mu kagari k’Agakomeye, umurenge wa Kiziguro muri Gatsibo.

IP Kayigi agira ati:” Uyu mugabo yahagaritswe n’irondo mu gicuku, bamubajije aho yakuye ibyo afite kuko babonaga batamuzi muri ako gace, abemerera ko abyibye muri Nyagatare, mu murenge wa Rwimiyaga, mu kagari ka Kirebe, ndetse avuga n’uwo yabyibye, bahita bamushyikiriza Polisi.”

Undi ufunze ni Murwanantambara Francois w’imyaka 25 y’amavuko, wafashwe n’abamotari afite ikarito y’inzoga zitemewe mu Rwanda zitwa Zebra Waragi. Aho IP Kayigi agira ati:” Uyu mugabo yateze moto ariko umumotari ateze akemanga ibyo yari afite, yiyambaza bagenzi be kugirango basake ibiri muri iyo karito, basanze ari ziriya nzoga ahita ashyikirizwa Polisi.”

Kuri ibi bikorwa byombi, IP Kayigi akaba ashima aba baturage bagize aruhare mu ifatwa ry’aba bagabo aho agira ati:” Iyi niyo myumvire ikwiye buri munyarwanda wese; ndakangurira n’abandi baturage cyangwa abakora imirimo inyuranye nk’abamotari, ifite aho ihurira n’abanyabyaha banyuranye, gukomeza kuba maso kandi bagakomeza ubufatanye na Polisi ibegereye.”

Yakomeje agira ati:” Ni ngombwa ko buri wese   yumva ko umutekano ariwe wa mbere ureba kandi akagira uruhare mu ikumira n’irwanywa ry’ibyaha aho kubiharira Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano; ahubwo bakajya baziyambaza igihe hari ibyo bananiwe.”

IP Kayigi kandi yashoje asaba abaturage muri rusange gukomeza kuba maso, kuzirikana inshingano z’ijisho ry’umuturanyi kandi Polisi y’u Rwanda, biciye mu bukangurambaga igenera abaturage by’umwihariko abagize za komite zo kwicungira umutekano(CPCs), itazahwema kubegera no kubasangiza ubumenyi ngo intego y’o kugira igihugu gitekanye ndetse n’iterambere bigerweho.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →