Intumwa y’Imana Gitwaza, yirukanye aba Bishop batatu n’umupasiteri umwe mu itorero ayoboye rya Zion Temple aho abashinja kugumuka, yanahaye kandi uburenganzira abashaka kubakurikire aho bagiye. Yabaturiyeho Umugisha w’Imana.
Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, yatangaje ku mugaragaro ko bamwe mu bakozi b’Imana bamufashaga mu murimo mu itorero rya Zion Temple aho riri hose ku Isi batakiri kumwe nawe, ko nta burenganzira na bucye bwo kongera kubwiriza mu nsengero za Zion Temple aho ziri hose.
Intumwa y’Imana Paul Gitwaza, avuga ko aba bakozi b’Imana birukanywe muri Zion Temple bagumutse mu itorero bakajya kwifatanya n’abandi ashinja kuba baratwaye itorero n’ibikoresho.
Abirukanywe nkuko Intumwa y’Imana Paul Gitwaza abivuga ni; Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Bishop Richard Muya, Bishop Dieudone Vuningoma na Pasiteri Kamanzi Patrick. Aba bose ngo ntabwo bakibarizwa mu muryango wa Zion Temple.
Intumwa y’Imana Gitwaza agira kandi ati:” Gusa, imirimo bazakora yose, ibyo bifuza kuzageraho bazabikore, ndabasabira amahirwe y’Imana, Imirimo yose bazakora Imana izabayobore bazajyane abantu mu ijuru ariko mu muryango Zion Temple ku Isi barahagaze.”
Gitwaza, avuga kandi ko nka Zion Temple bazashyigikira ibyo aba birukanywe bakora nihaba Umwuka w’Imana no guca bugufi, ko kandi ni bagaruka bazakirwa ngo kuko itorero rya Kirisito igihe cyose ari idirishya ry’Urukundo, idirishya ry’imbabazi. Gusa na none ngo guca bugufi no kwihana kutarimo uburyarya no kubeshyana ngo nibyo byazatuma bakomezanya hamwe. Yahaye kandi uburenganzira umukirisito wese wumva ashaka gukurikira abagumutse bagacibwa muri Zion Temple kubakurikira.
Aha yagize ati:” Rero bakirisito ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani guest house n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende kandi turabaha urwandiko( Recommandation). Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano nawe, yifuza gukorana nawe, ndasaba adiministrateur Bulambo umwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.” Gusa ngo ikitazihanganirwa ni ukurya hombi( kuhaba hombi). Ugiye ngo umwanya n’imirimo yari afite muri Zion Temple nta kongera kubitekereza, uzaza wese azaza nk’umushyitsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com