Perezida Robert Mugabe, abamubeshyera gusinzirira mu nama bafite ibibazo

Umukambwe Robert Mugabe uyobora Zimbabwe ngo burya bamubeshyera gusinzirira mu nama, mu birori kandi ngo aba ahisha amasoye urumuri, aba ayaruhura. Umuntu wese umusebya agakwirakwiza amakuru y’uko aba asinziriye ngo agiye kujya akurikiranwa abihanirwe n’amategeko.

George Charamba, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ifite itangazamakuru mu nshingano zayo akanaba umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Zimbabwe Robert Mugabe, yatangaje ko uyu mukambwe uyoboye igihugu igihe kitari gito ndetse akaba ageze mu myaka 93 y’amavuko abeshyerwa ko akunze gusinzirira mu nama cyangwa ibirori aba arimo hirya no hino.

Charamba, yatangaje ko Perezida Robert Mugabe burya agaragara nk’usinziriye ngo sibyo, ahubwo ngo aba ahungisha amaso ye urumuri rwinsi kuko atabasha kurwihanganira, mu gihe abatari bacye bakunze kunenga uyu mukambwe uyoboye Zimbabwe gusinzirira mu ntebe iyo ari mu nama cyangwa ibirori, gusa abenshi bavuga ko byaba biterwa n’izabukuru.

George Charamba yagize ati ” Perezida ntabwo ashobora kwihanganira urumuri rwinshi, Ibi rero aba akora si ugusinzira ahubwo aba yubika amaso kugira ngo ayaruhure kubera kunanizwa n’urumuri rwinshi.”

Uyu muyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Robert Mugabe akaba n’umuvugizi w’ibire bya Perezida, yatangarije ikinyamakuru cya Leta ya Zimbabwe ko biyamye uwo ariwe wese ukwirakwiza amagambo asebya umukuru w’Igihugu avuga ko akunda gusinzira, yanavuze kandi ko uzabifatirwamo wese azakurikiranwa.

Perezida Robert Mugabe, ku myaka 93 y’amavuko arateganya kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe mu matora ateganijwe umwaka utaha ubwo azaba asoje iyi manda ayoboye. Robert Mugabe amaze imyaka 37 ku butegetsi kuko yabugiyeho mu 1980, inshuro zitari nke mu gihugu cye humvikana imyigaragambyo hirya no hino y’abamusaba ko yarekura ubutegetsi hakayobora ugifite imbaraga ariko ntabikozwa,  abamushyigikiye nabo bamwereka ko bamuri iruhande.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →