Bugesera: Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara
Inzu 108 z’abaturage bo mu mudugudu wa Buhara, akagari ka Gihembe, umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu rwego rwa gahunda yo gushyigikira iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano. Ni no mu rwego rw’ibikorwa bitegura isabukuru ya 17 ya Polisi y’u Rwanda.
Muri gahunda yo gushyigikira iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano, Polisi y’u Rwanda yakomereje ibikorwa bitegura isabukuru yayo ya 17 mu mudugudu wa Buhara, akagari ka Gihembe mu murenge wa Ngeruka , mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Gicurasi 2017.
Ni mu muhango wo gutaha ku mugaragaro amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yashyizwe mu nzu 108 zo muri uriya mudugudu ndetse n’ikigo nderabuzima cya Mugorore mu murenge wa Juru, ukaba wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba ari kumwe na Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri uwo muhango, abayobozi muri Polisi n’abo ku rwego rw’akarere ka Bugesera.
Mu ijambo yagejeje ku baturage barenga 2000 b’umurenge wa Ngeruka , Minisitiri Mukabaramba yasabye abahawe amashanyarazi by’umwihariko, n’abaturage bose muri rusange, kubungabunga no kurinda ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda .
Yagize ati:” Turasaba abaturage bahawe ariya mashanyarazi kuyafata neza kuko ntitwagera ku iterambere tudasigasira ibyo tumaze kugerago.”
Yagize kandi ati:” Mu bisanzwe Polisi ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo ariko noneho ibyo yarabirenze, iri mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.”
Minisitiri Mukabaramba, yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye na Polisi mu kwicungira umutekano bakora amarondo, batangira amakuru ku gihe, birinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi , ubujura n’ibindi byaha ahubwo bagakunda umurimo kandi bakitabira gahunda za Leta.
Mu bindi yabasabye harimo ko ababyeyi bagomba kwita ku burere bw’abana babo kugirango hirindwe ubuzererezi, hari ukugira isuku, kwitabira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda zabateza imbere.
CP Kabera wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda, yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abaturage cyane cyane mu kwicungira umutekano maze agira ati:” Iyi gahunda Polisi y’u Rwanda iyikomeyeho kuko nta mutekano nta terambere rishoboka.”
Yashimangiye ubusabe bwo kubungabunga ibikorwa byatanzwe kugirango bizabashe gutanga umusaruro byitezweho; maze asoza asaba abatuye umurenge wa Ngeruka kwita ku isuku n’isukura kandi bakarangwa no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano muri byose.
Musabyimana Velena, wavuze mu izina ry’abahawe amashanyarazi yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda ku byiza ibagejejeho, yagize ati:” Ntitwari tuzi ko hari umuyobozi utekereza ku batuye umudugudu wa Buhara, ariko ibyo mwadukoreye birerekana ko mudutekereza kandi twiteguye no gukomereza kuri ibi tukagera kuri byinshi, abana bacu ubu bariga na nijoro kandi twikorera n’indi mirimo igihe cyose kuko amanywa n’ijoro byenda gusa muri Buhara.”
Uyu muhango kandi wabanjirijwe n’umuganda wo kubumba amatafari agera ku 2800 azubaka ubwiherero 38 ku baturage b’umudugudu wa Buhara batabufite; iki gikorwa cyashojwe kandi n’umupira w’amaguru wahuje abapolisi bakorera mu karere ka Bugesera n’abaturage b’umurenge wa Ngeruka.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Harakabaho polisi yacu uretse kuturindira umutekano iduhaye n’amashanyarazi inatwubakira amazu ubu se koko utayishimira yaba agira ubwenge guse twese nimureke duhaguruke twicungire umutekano tunafashe pilisi yacu kugera kunshingano yiyemeje guhera mu 2000 ubu ikba imaze kugera kurwego rwiza pe tuyifurije kugira isabukuru nziza kandi tuyizeza n’ubufatanye mu kugira igihugu kizira ibyaha.