Kamonyi-Army week: Umuganda werekanye urukundo n’umubano mwiza mu baturage n’Ingabo

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2017 wabereye mu gishanga cya Bishenyi, ingabo z’u Rwanda zifatanije n’abaturage guhinga iki gishanga, abaturage bavuga ko bigaragaza urukundo n’umubano mwiza ushingiye ku kubitaho muri byose.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 mu gishanga cya Bishenyi, hakorewe umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, wakozwe mu rwego rw’icyumweru cy’ingabo-Army week, abaturage barashima umubano mwiza n’uburyo ingabo z’igihugu zibitayeho muri byose.

Salim Uwitonze, ahinga muri iki gishanga yishimira uruhare rw’Ingabo z’Igihugu mu bikorwa biteza umuturage imbere.

Agira ati:” Iki ni igikorwa tubona gihambaye kandi gishimishije, tumenyereye ko umusirikare ari ushinzwe kurinda igihugu mu rwego rw’umutekano, ariko iyo tubonye noneho bafashe isuka bakaza iwacu hasi mu bahinzi mu gishanga, twumva ko ari ikindi gikorwa kidasanzwe, bidufasha kubibonamo nubwo ari bakuru bacu, abana bacu, inshuti n’abavandimwe, iyo cyera wabonaga umusirikare wabonaga ari umuntu ukangitse, aka kanya iyo umwegereye ubona ari umuntu kimwe nawe.”

Seraphine Akimana, ahinga mu gishanga cya Bishenyi avuga ko mu myaka igera muri ine amaze agihingamo aribwo bwa mbere abonye igikorwa cy’umuganda gihuza abahinzi bagihingamo hamwe n’ingabo z’Igihugu ndetse n’abayobozi batandukanye mu karere.

Agira ati:” Numvaga ingabo mu bikorwa byo kuvura ntabwo nari nziko n’igikorwa cy’umuganda nk’iki bagikora, biradutunguye, biradushimishije, ndabona bazi no gukora, nari nzi ko abasirikare b’abayobozi ari abasirimu none ndabona bazi no gukora, numvaga ko bazi imbunda gusa, ubusanzwe twarabatinyaga none ndabona ari abantu nk’abandi, twabonaga atari abantu, njye ndabatinya kuva na cyera na kare ariko ubu dusigaye tubona ari abantu, kubabona bari muri twe dusigaye twumva koko ubuyobozi bwaratwegerejwe, nta kibazo umuntu yagira bahari, nta nicyo watinya kubagezaho, twari tuziko abapolisi ari abo gufunga Ingabo ari izo kurasa.”

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatangarije intyoza ko iki gikorwa cy’umuganda kiri mu bikorwa batangiye ku bufatanye n’ingabo muri gahunda ya Army week.

Agira ati: Ni ukugira ngo duhe abaturage umusanzu, tubereke ko gukora, guhinga ibyo abaturage bakeneye ari ngombwa kugira ngo tubashe kwihaza mubiribwa.”

Tuyizere, akomeza avuga ko abaturage kubona ingabo zamanutse zifatanya nabo guhinga, kubaka n’ibindi bibagaragariza ko ziri muri gahunda y’iterambere ry’Igihugu zifatanya nabo, avuga ko abaturage babyishimira cyane, kuba ari kumwe na Koroneli, Majoro, DPC, uwo yabonaga wenda amutinya uyu munsi barimo guhingana baganira, aravuga ati; ubu ni ubusabane budasanzwe.

Nk’akarere, Tuyizere abona ko Ingabo z’igihugu zishinzwe ubuzima bwose bw’abaturage, hari ukurinda umutekano, hari ugukumira ibishobora kubahungabanya gufatanya mu bijyanye no kungera umusaruro n’ibindi hagamijwe ubuzima bwiza, imibereho n’iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange.

Nyuma y’Umuganda, Abaturage, Ingabo n’abayobozi baraganiriye banacinya akadiho.

Igishanga cya Bishenyi gifite ubuso bwa Hegitari 59 gihingwa ahanini n’abaturage bibumbiye muri koperative Umurava, gihuza umurenge wa Runda n’uwa Rugarika, gihingwamo imyaka itandukanye irimo; Ibigori, Ibishyimbo, Inyanya, Soya, imboga n’ibindi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere muri rusange.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →