Police week: Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya Ruswa

Mu gihe hakomeje icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, kuwa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017, kuri sitade nto ya Remera mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, bagejeje ubutumwa ku baturage bubakangurira gukumira no kurwanya ruswa iyo iva ikagera mu nsanganyamatsiko igira iti:” Kurwanya ruswa ni inkingi y’umutekano n’iterambere birambye”.

Iki kiganiro cyayobowe n’umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire ari nawe wari umushyitsi mukuru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana bari kumwe n’umuyobozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculee Ingabire.

Mu kiganiro yagejeje kubari aho, Aloysie Cyanzayire, yavuze ko ingamba zose dufata zizagira icyo zigeraho ari uko duhinduye imitekerereze n’imyumvire kuri ruswa.

Yagize ati:” Tubwirwa kenshi ingaruka zayo ariko ni bake babiha agaciro n’uburemere bwabyo.”

Yatanze urugero rw’amafaranga agera kuri miliyari 35,5  zatanzweho ruswa mu mwaka wa 2016,  mu cyegeranyo cyiswe Rwanda Bribery Index  cya  Transparency International ishami ry’u Rwanda ryakoze, harimo 13 zatanzwe mu nzego z’ibanze.

Cyanzayire yagize ati:”Ingaruka za ruswa zitugeraho twese kandi ingamba zo kuyirwanya zikwiriye gushingira ku ruhare rwa buri wese kuko ntaho twagera mu iterambere tukigendera muri ruswa, abateye imbere ni abubatse umuco wo kurwanya ruswa, dukwiye natwe kuwubaka duhereye mu rubyiruko.”

Ati:”Igiti kigororwa kikiri gito, ibi byonyine nibyo bizadufasha kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.”

Yasabye kandi ko umuco wo guhishirana n’ubufatanyacyaha ko ari mubi kandi ukwiye gucika.

Yashishikarije abari aho kwitabira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga zikumira ikoreshwa ry’amafaranga mu ntoki kuko zifasha mu gukumira ruswa.

Umuvunyi mukuru yashoje asaba ko inzego zose za Leta zikwiye gushyiraho ingamba zikumira ruswa muri zo imbere no hanze yazo kandi ko ingamba zose zifatwa zikwiye gushingira ku guhindura imyumvire kuri ruswa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda we mu ijambo rye, yavuze ko intego yo kurwanya ruswa ifasha mu iterambere rituma habaho ubuzima bwiza bw’abaturage, kuzamura ubukungu bw’Igihugu hashingiye kw’itangwa rya serivisi nziza.

IGP Gasana yagize ati:” Igihugu cyacu cyihaye intego yo kugera ku buyobozi bwiza kandi buzira ruswa nkuko bigarara muri vision 2020.”

Yavuze ko raporo zinyuranye zishyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu bifite ubuyobozi bwiza, buhamye kandi bwashyizeho ingamba zihamye mu kurwanya isesagura ry’umutungo wa Leta, bikaba bishimangirwa n’umwanya mwiza u Rwanda rufite ugereranyije n’ahandi.

Aha ariko IGP Gasana akaba yavuze ko n’ubwo tugaragara kuri iyi myanya myiza, tuzi neza ko ruswa ikigaragara mu gihugu cyacu kandi ifite ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abaturage, ubukungu n’iterambere by’igihugu muri rusange aho yagize ati:” Ruswa iracyagaragara mu nzego zacu, ntidukwiriye kuba mu mwanda n’agasuzuguro kameze gutyo, n’ubwo nta byacitse ihari ariko, n’ako gato ntigakwiriye kubaho.”

Yavuze ko kandi mu myaka itatu ishize, hari dosiye 700 za ruswa Polisi yashyikirije ubushinjacyaha kandi muri zo, harimo 42 zifitanye isano n’abapolisi.

Yongeyeho ati:”Kurwanya ruswa ntibyagerwaho, ababigizemo uruhare badashyikirijwe inzego z’ubutabera kugirango bahanwe kandi nta rwego rwakora rwonyinye hatabayeho kuzuzanya kw’inzego zose zaba iza leta, imiryango itegamiye kuri leta n’ izabikorera ku giti cyabo.”

Mu gusoza, IGP Gasana yavuze ko hakenewe imikoranire ya hafi y’inzego za leta n’abikorera ku giti cyabo barebwa no kurwanya ruswa ku buryo bw’umwihariko, avuga kandi ko hakenewe inkunga ya buri wese ku bijyanye cyane cyane no guhanahana amakuru ku cyaha cya ruswa, haba ibitarakorwa mu rwego rwo kubikumira cyangwa ibyarangije gukorwa kugirango ababigizemo uruhare bashyikirizwe inzego z’ubutabera. Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugera kuri bose bugamije kwigisha ububi bwa ruswa no gukangurira abantu kuba inyangamugayo.

Umuyobozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculee Ingabire, yavuze ko ruswa ikiri ikibazo gihangayikishije aho yagize ati:” Ruswa si icyaha nk’ibindi kuko kugenza icyaha cya ruswa bigoye kuko ikorwa hagati y’abantu babyumvikanyeho,  babifitemo icyo bibeshya ngo n’ inyungu.. ”

Asobanura zimwe mu ngaruka zayo, yagaragaje ko idindiza igihugu mu nzego zose aho yagize ati:” Ituma imishinga yigwa nabi, ikumira abashoramari, itera ubusumbane, ituma abaturage batera icyizere ubuyobozi, iteza umutekano muke n’ibindi byinshi bitari byiza.”

Yashoje agira ati:”Ingaruka zayo turazizi none mureke duhitemo kubera inyungu rusange z’Abanyarwanda.”

Iyi nama yanitabiriwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana , abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’uturere tugize Umujyi wa Kigali n’abo mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali uhereye ku rwego rw’umudugudu n’abandi.

Muri iki kiganiro, abaturage bakitabitriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, aho uwitwa Friend Samuel, umuyobozi w’umudugudu w’Inyanga, akagari ka Bibare mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, yashimye Polisi y’u Rwanda ku biganiro yateguye maze yizeza ko n’abaturage bamaze kumenya ububi bwa ruswa kandi bazafatanya na Polisi n’izindi nzego kuyirwanya.

Muri uwo mwanya kandi, babajije  ibibazo ku bijyanye na ruswa, maze bahabwa ibisubizo n’abayobozi barimo abatanze ibiganiro ndetse n’umushinjacyaha mukuru ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ibitabonewe umwanya wo kubazwa bikaba bizabarizwa mu biganiro kuri ruswa  Polisi igiye gukorera mu baturage n’ibigo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose muri rusange.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Police week: Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya Ruswa

  1. Kalisa June 1, 2017 at 12:20 pm

    Ndashima Polisi y’u Rwanda gutegura iki cyumweru kibanze kubikorwa byayo bigirira akamaro umuryango nyarwanda wacu. Kurwanya ruswa bikwiye kuba intego ya buri wese, akabigira ibye! abayobozi bakwiye gutanga service nziza zizira ruswa,baNYARWANDA bagenzi bajye mureke twese duhagurukire ruswa tuyivuge tuyirwanye icike..Ruswa nimbi imunga ubukungu bw’igihugu ikadindiza iterambere. Abantu twese duhagurukiye rimwe tugafasha Polisi mu kuyirwanya tubabwira umuntu wese ugaragaje gushaka kuyifata cyangwa kuyitanga yacika burundu. Ingufu igihugu cyacu ndetse na Polisi bashyizemo ingufu nyinshi kandi bitanga umusaruro. Nimureke dufatanye twese turandure ruswa mu muryango nyarwanda dukomeze duteze imbere igihugu cyacu!!!!!

Comments are closed.