Kamonyi-Ruyenzi: Mwarimu arashakishwa nyuma yo gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 14

Umwana w’umukobwa  w’imyaka 14 y’amavuko tutari butangaze amazina ye muri iyi nkuru, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi, yatangarije intyoza.com amahano yakorewe na mwarimu, nyiri ugufata ku ngufu yaburiwe irengero.

Umwana wafashwe ku ngufu, yatangarije intyoza.com ko mwarimu yigeze ku mushyira kucyo yise igihano amubwira ko mbere yo kwinjira mu ishuri azajya abanza ku musuhuza ndetse no ku mugoroba atashye akamusezera ngo kuko iwabo batamumuhaye ngo ajye amwigisha amasomo ya nyuma y’ay’ishuri (Cours du Soir) kandi yaramushakaga ngo amwigishe, iki gihe umwana ngo yari yamubwiye ko murugo bamusobanurira ko atari ngombwa mwarimu.

Uyu mwana, avugana n’intyoza.com kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 ari nabwo yafashwe ku ngufu, yagize ati:” Uyu munsi yahagaritse abana bo muwa 6 ngo ntibaze kwiga ngo haze kwiga abo muwa 5 kandi ngo kwiga ni ubuntu umunsi wose, kubera ko twari benshi arampamagara turi mu ishuri arambwira ngo ngwino ugende unzanire ibitabo biri mu nzu y’isomero kumeza, nkimara kugenda yabwiye abanyeshuri ngo basohoke bajye mu kiruhuko cy’iminota 30 barasohoka we aza ankurikiye.”

Akomeza agira ati:” Yaje arinjira si namwumvise, ahita yegekaho ashyiramo urufunguzo, yari afite ibipapuro by’umweru muntoki, arangije ahita ambwira ngo ibyo bitabo ufite bitereke hasi, mbishyira kuri iyo meza arangije ahita ankurura akaboko amfatira amaboko inyuma antamika icyo gipapuro, yambuye ipantaro, ariko twabanje kurwana nyuma biranga andusha imbaraga nyuma akora ibyo yashakaga.”

Umubyeyi urera uyu mwana dore ko bamaranye imyaka 2 amufite ( Ni uwo mu muryango afasha kwiga), yabwiye intyoza.com ati:” Nkimenya aya makuru, nayabwiwe n’abana bari bamuzanye bamutwaye mu maboko, arira, atengurwa ubona ameze nk’umuntu wahungabanye, bambwiye uko bimeze nahise mfata moto nerekeza ku ishuri mbonye mwarimu mbona ntamwifasha mpita njya kuri Polisi gutabaza, nahasanze umupolisi umwe ahari yari kuburinzi ndabimutekerereza mubwira ko nshaka uwadufasha, maze kumusobanurira yambwiye ngo humura ba wicaye hariya mpamagare uwagufasha, namubwiye ngo wambabariye mbere ko mumbaza ibindi bintu byose mukabanza mukamfatira uriya muntu ko agihari kandi ashobora kuza kuducika, yambwiye ngo humura ntaho ari buducikire.”

Uyu mubyeyi, yakomeje atangariza intyoza.com ko nyuma yaje guhamagara nomero bamubwiye kureba kurugi rwo kuri Polisi maze umupolisi ahamagaye akaza akamwakira ariko nyuma bajya gushaka mwarimu wamufatiye umwana kungufu bagasanga yagiye. Avuga gusa ko Polisi yamuhaye igipapuro kimufasha kujyana umwana kwa muganga kacyiru bakamusuzuma bakamuha n’imiti.

Narcisse Nshuti, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi uyu mwarimu yigisha ho, ku murongo wa terefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko uyu mwarimu ubuyobozi butari buzi ko yahamagaye abana bo mu mwaka wa gatanu ngo bige kuko ubusanzwe ngo bazi ko higa abo mu mwaka wa gatandatu, avuga ko nk’ikigo biteguye gufatanya na Polisi.

CIP Emile Byuma Ntaganda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muntara y’amajyepfo yatangarije intyoza.com ko iki kibazo nka Polisi bakimenye ndetse ko barimo gukurikirana ngo uyu mwarimu afatwe agezwe imbere y’amategeko aryozwe ibyo yakoze.

Uyu mwarimu bivugwa ko yafashe ku ngufu uyu mwana w’umunyeshuri w’imyaka 14 y’amavuko, hari hashize ukwezi kumwe n’icyumweru afashwe na Polisi ya Runda dore ko yamufashe tariki 2 Gicurasi 2017 agashyikirizwa Parike nayo yaje kumurekura aho byavugwaga ko yari amaranye murukundo n’umwana w’umunyeshuri imyaka 3 aho barutangiye umwana yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mwarimu agafatwa umwana ageze mu mwaka wambere w’amashuri yisumbuye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

3 thoughts on “Kamonyi-Ruyenzi: Mwarimu arashakishwa nyuma yo gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 14

  1. Aime leonce June 11, 2017 at 5:19 pm

    Nafatwe ahanirw ikosa yakoz knd bamukanir urumukwiy siby ashinzw. kurer ntashinzw kwangiz knd biber naband uruger

  2. Habibu June 11, 2017 at 7:08 pm

    igihe ibintu bikiri muperereza byajya bina byiza kureka rikarangira.kugira mutabangamira investigation .naho mwalimu we niba azi ko yabokoze amategeko azamukanira urumukwiye.
    art 190 of penal code of Rwanda. kuby
    aha bijyanye na child defilement. irakakaye ibihano byayo

  3. bosco June 23, 2017 at 8:03 am

    Ariko tuvugishe ukuri uwo mupolisi basanze ku burinzi yatanze service mbi rwose yari akwiye kubibazwa

Comments are closed.