RPF-Inkotanyi yemeje Paul Kagame kuzayihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu

Muri Kongere y’Igihugu y’umuryango RPF-Inkotanyi yateraniye ku kicaro gikuru cy’umuryango giherereye mukarere ka Gasabo yemeje Perezida Paul Kagame usanzwe uyoboye u Rwanda ko ariwe mukandida uzahagararira RPF-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe.

Kuri uyu wagatandatu tariki 17 Kamena 2017 ku kicaro gikuru gishya cy’umuryango RPF-Inkotanyi habereye Kongere y’igihugu y’umuryango RPF-Inkotanyi yemeza bidasubirwaho ko Paul Kagame ariwe mukandida uzayihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama 2017.

Abanyamuryango 1929 ku 1930 ba RPF-Inkotanyi bitabiriye amatora batoye Paul Kagame mu gihe ijwi rimwe gusa ariryo ryabaye imfabusa. Nyuma y’amatora, hatangajwe k’umugaragaro ko umukandida uzahagararira umuryango RPF-Inkotanyi ari Paul Kagame.

Amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ateganijwe tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017. Tariki ya 3 hazatora abanyarwanda baba mu mahanga mu gihe mu gihugu imbere bazatora tariki ya 4 Kanama 2017. Nyuma y’amatora y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu aho batoye Paul Kagame kuzahagararira umuryango, hitezwe ko umuryango RPF uzashyikiriza ibyangombwa by’umukandida wayo Komisiyo y’igihugu y’amatora.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →