Kamonyi: Meya Udahemuka yeguye nta n’imyaka 2 ayoboye, menya imvo n’imvano

Udahemuka Aimable wari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yamaze kwegura kumirimo yo kuyobora akarere nyuma y’umwaka n’amezi hafi ane gusa ahawe kukayobora, kwegura kwe kwahujwe n’imyitwarire no gusuzugura njyanama.

Tariki 26 Gashyantare 2016 nibwo Udahemuka Aimable yatangiye imirimo ye yo kuyobora akarere ka Kamonyi asimbuye Rutsinga Jacques wari usoje manda, none tariki ya 20 Kamena 2017 nibwo Udahemuka yeguye kumirimo ye yari amazeho umwaka umwe n’amezi hafi ane.

Karuranga Emmanuel, Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi yahamije ubwegure bwa Udahemuka Aimable wari Meya w’Akarere ka Kamonyi. Yatangarije intyoza.com byinshi kuri iri yegura ryaje ritunguranye kubatari bacye.

Yagize ati:” Ubwegure nabubonye. Yatanze ubwegure avuga ko ari impamvu ze bwite ariko n’ubundi ni uburyo bwo kwandika kuko nubundi azi yuko hari ibibazo bijyanye n’akazi ke byashoboraga no gutuma akurwaho.”

Perezida wa Njyanama Karuranga, yakomeje agira ati:” Muri ibyo bibazo hari uko amaze igihe ataboneka mu nama njyanama, kudashyigikira ibyemezo bya njyanama ngo bikorwe ariko akaba yagiraga n’imyitwarire mibi idakwiye umuyobozi.”

Karuranga, yatangarije intyoza.com ko inama njyanama iteganya kuba yaterana ngo yemeze ubwegure bwe mucyumweru gitaha, avuga kandi ko kubijyanye no kumusimbura kubera ko mbere y’uko umuntu aba Meya abanza kuba umujyanama ngo bazaterana babanze buzuze imyanya hanyuma hakurikireho kumusimbuza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Meya Udahemuka yeguye nta n’imyaka 2 ayoboye, menya imvo n’imvano

  1. Uwimana June 21, 2017 at 5:49 am

    Kamonyi ikwiye umuyobozi wumva ibibazo byabaturage kbsa,nawe imihanda yahoo wagirango ntabwo ibareba!! ikorwa ryímihanda ntiribareba ukibaza icyo bamaza budget bikakuyobera,gusa niba adashoboye naveho rwose.

Comments are closed.