Urukiko rwa Musanze rwategetse ko Gitifu wa Gakenke na bagenzi be 4 bahita bafungurwa

Nyuma yo gusanga ibimenyetso bishinja Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke bwana Kansiime James na bagenzi be bane bidahagije, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwahise rutegeka ko bahita barekurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze bwana Kansiime James na bagenzi be bane baregwa m’urubanza rumwe aho bakurikiranyweho icyaha cy’Inyandiko mpimbano mu gutanga isoko ry’iyubakwa ry’ikigo nderabuzima cya Minazi no kunyereza umutungo wa Leta, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko bahita barekurwa nyuma yo gusanga nta bimenyetso bihagije byatuma bakomeza kuguma m’uburoko.

James Kansiime na bagenzibe aribo; Murenzi Augustin ushinzwe ibidukikije mukarere, Ntawiniga Michel ushinzwe ibijyanye no kwita ku gusana imihanda mu karere, Ntirenganya Epimaque ushinzwe iby’amashanyarazi mukarere hamwe na Janvier Uwamahoro ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu karere ka Gakenke bose urukiko rwategetse guhita bafungurwa nubwo ubushinjacyaha bwo bwahise bujurira.

Urubanza rw’aba bagabo uko ari batanu rwasomwe kuri uyu wagatanu, bari bagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2017 maze bose bahakana bivuye inyuma ibyo bashinjwa, mu isomwa ry’ibyo baregwaga, rwahise rutegeka ko bahita bafungurwa kuri uyu wa Gatanu kuko rwasanze nta bimenyetso bihagije byatuma bakomeza gufungwa.

Aba bakozi b’akarere ka Gakenke bose uko ari batanu barimo n’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Kansiime James bari batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo wa gatatu tariki ya 7 Kamena 2017 bahita bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →