Kamonyi: Ingabo z’Igihugu ibyo dukorera abaturage tugira aho tuvoma-Col. Baguma

Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena 2017 ingabo z’u Rwanda zafatanijemo n’abaturage aho zirimo kugeza amazi meza ku baturage b’umurenge wa Rugarika muri gahunda y’icyumweru cy’Ingabo (Army week), Koloneri Baguma yabwiye abaturage ko ibikorwa byiza babona ingabo z’igihugu zibakorera zifite isoko yabyo.

Col. Baguma, umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza ubwo yakoranaga umuganda n’abaturage b’umurenge wa Rugarika akagari ka Kigese mu kubaha amazi meza mu cyumweru cy’Ingabo (Army week) yabwiye abaturage ko ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikorera abaturage zifite aho zivoma zibibagezaho.

Abayobozi n’abaturage batunganya ahafatirwa amazi.

Col. Baguma aganira n’abaturage nyuma y’igikorwa cy’umuganda yagize ati:” Iki gikorwa buriya kugikora, Ingabo z’Igihugu tugira aho tuvoma, tuvoma k’Umugaba w’Ikirenga, kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Hari ijambo dushingiraho twebwe buri gihe, turi mu rugamba rwo kubohoza igihugu yigeze kutubwira ijambo, aratubwira ngo; Igisirikare cyacu nicyo kizaba Fondasiyo y’impinduka n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Umutekenisiye arimo gushaka aho bafatira amazi ku itiyo nini.

Yakomeje agira ati:” Twebwe, ikintu duha agaciro cyambere gikomeye ni Umunyarwanda, kuba abayeho kandi abayeho neza. Ibyo rero tubishingiraho tugakora ibikorwa, Ntabwo kubohoza igihugu bijya birangira, nubu turimo kwibohoza mu buryo bwo kugira ngo twigeze kuri ibi bikorwa by’iterambere, buri wese uko muri hano yabigizemo uruhare muburyo bumwe cyangwa ubundi.”

Aha bari bamaze gufatiraho amazi agomba koherezwa mu muyoboro ujyana mubaturage Rugarika.

Col. Baguma, yabwiye abaturage ko nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko urugamba rwo kubohoza igihugu kigana mu gushaka iterambere ry’umuturage rwo rukomeje, ko rero uwanga kuza k’umuganda gufatanya n’abandi ari mu bigwari bidashaka ko igihugu kibohoza.

Ingabo n’abaturage bashyiraga amatiyo mu muyoboro wayo.

Yasabye abagiye kubona amazi kuyabyaza umusaruro, bakagira isuku, bakayakoresha mu turima tw’igikoni bagasarura imboga bakarya bakanagemurira isoko bakaba abakire bakanayakoresha mubindi biyakeneye bibateza imbere. Yabijeje ko bitarenze tariki 30 Kamena 2017 bazaba batangiye kuvoma aya mazi.

Uwamahoro Prisca, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimye cyane igikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo gukorera abaturage zibaha amazi meza kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye zibakorera bituma biteza imbere aho birushaho guhindura ubuzima bwabo bukaba bwiza, yavuze kandi ko uruhare rw’abaturage mu gufasha Ingabo n’ishyaka bafite byerekana ko bafite kurinda ibi bikorwa kugira ngo hatagira ikibihungabanya.

Nyuma y’umuganda, Ingabo abaturage n’abayobozi bacinye akadiho.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →