Kamonyi: Abatoza b’intore 555 batumwe mu midugudu 37 mu murenge wa Rukoma

Imidugudu 37 igize umurenge wa Rukoma yakiriye abatoza b’Intore 15 muri buri Mudugudu, aba batoza bagiye gutoza abaturage muri gahunda zitandukanye z’ubuzima babamo kandi buri wese afite inshingano zitandukanye n’izundi.

Inshingano zahawe Abatoza b’Intore mu Murenge wa Rukoma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ni ubutumwa bagomba kujyana mu midugudu 37 igize uyu murenge, basabwa gutoza abaturage mu ngeri zitandukanye z’imibereho yabo ya buri munsi kandi buri mutoza afite inshingano zitandukanye n’iza mugenzi we.

Gahigiro Pierre Celestin, umwe mubatoza b’intore batumwe ku rwego rw’umudugudu gutoza abaturage, yabwiye intyoza.com ko iki ari igikorwa bishimiye cyane ko ari umusanzu wabo nk’abaturage mu gufasha gahunda za Leta n’umuturage mu iterambere rirambye.

Ibyishimo byari byose kubatoza biteguye gutumwa.

Yagize ati:” Itorero rirahindura, rizana impinduka nziza mu buzima bw’umuntu, wunguka ubumenyi bushingiye ku ndangagaciro na kirazira, hari byinshi dushyiriye abaturage bishingiye kubyo bari basanzwe bakora, tugiye kubatoza kurushaho kubikora neza, imibereho ibe myiza kurushaho, twihute mu iterambere ntawe usize undi.”

Jean de Dieu Nkurunziza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma yatangarije intyoza.com ko abatoza bose uko ari 555 buri mudugudu ufite 15 mu midugudu 37 igize umurenge, avuga ko nta numwe uhuje n’undi inshingano muri buri mudugudu.

Nkurunziza Jean de Dieu, Gitifu wa Rukoma ari kumwe n’umutahira w’Intore mukarere ka Kamonyi, Chantal Mugirasoni.

Yagize ati:” Buri wese afite inshingano zitandukanye n’iza mugenzi we, harimo nk’ushinzwe umugoroba w’ababyeyi, ntawe utazi akamaro kawo, Hari ushinzwe ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, Igikoni cy’umudugudu, ibi ngira ngo agaciro kabyo nti gashidikanywaho mu muryango, Hari ushinzwe gahunda y’Igitaramo mu muryango, Hari ushinzwe imyiyereko na Siporo, ibi nabyo ngira ngo tuzi akamaro kabyo ku buzima bw’umuntu, ni byinshi kandi byose bifitiye umuturage akamaro, si uko bitakorwaga nubwo wenda hari abatabikoraga ariko aba bagiye gufasha abaturage kurushaho kubinoza.”

Abatoza b’intore bacyereye gutumwa ku rwego rw’umudugudu.

Nkurunziza, avuga ko izi ari imbaraga bungutse nk’ubuyobozi, ko niba nk’umuyobozi afite gufasha abaturage mu guhindura imyumvire n’imitekerereze yabo abiganisha aheza hajyana n’indangagaciro no mu kwigira, ko rero abona yabyungukiyemo kuko ngo niba abonye abantu 555 bamufasha inyungu ye ni iyo. Abonye abafasha benshi kandi bafite ubushake, bafite ubushobozi, avuga ko iyo umuzigo ari uwumwe uramuvuna ariko ngo iyo abantu bawusaranganije uroroha, ati Ntabwo nzajya ntera ngo niyikirize.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →