• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
22/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
22/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
22/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Kamonyi: Uwishe Nyina amwicishije icumu atawe muri yombi

Umwanditsi
June 26, 2017

Tuyishimire Alexis bakunda kwita Kagiraneza, nyuma yo kwica nyina akoresheje icumu agahunga, yashakishijwe nk’abashaka uruhindu birangira atawe muri yombi aho yari yihishe murufunzo.

Amakuru yizewe agera ku intyoza.com arahamya ko Tuyishimire Alexis waraye yishe Nyina umubyara akoresheje icumu amaze gutabwa muri yombi afatiwe aho yari yihishe murufunzo rw’igishanga cy’akanyaru.

Bwana Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina ku murongo wa terefone ngendanwa yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu Tuyishimire Alexis ukekwaho kwica nyina umubyara aho yamwishe akoresheje icumu ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017 agahita ahunga.

Gitifu Ndayisaba agira ati:” Ahagana isaa kumi nimwe n’iminota 40 y’uyu mugoroba wa tariki 26 Kamena 2017 nibwo k’ubufatanye bw’abaturage, ubuyobozi, DASSO hamwe na Polisi y’igihugu tumufashe, Tumusanze murufunzo aho yari yihishe.” Gitifu, avuga ko ifatwa rya Tuyishimire Alexis nawe ubwe asa nkaho yaryoroheje kuko bamuhamagaye kuri terefone bakabanza kuganira (igisa n’imishyikirano) ababaza niba batari bumwice mu gihe bamubona,  nyuma yo kumwizeza ko ntacyo bamutwara yabarangiye aho yari yihishe ariko abasaba ko bamurinda abaturage, mu magambo macye ngo yabashije kuvuga ngo ntabwo yari azi ko ari bwice Nyina umubyara.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yemereye intyoza.com ko Tuyishimire Alexis bivugwa ko yishe Nyina umubyara ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye bw’abaturage na Polisi, ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.IP Kayigi, yatangaje kandinko uyu Tuyishimire Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Umukecuru witwa Mukagatare Daforoza w’imyaka 57 y’amavuko nyina wa Tuyishimire Alexis niwe wivuganywe n’umuhungu yibyariye amwicishije icumu ahita ahunga, amakuru akimenyekana batangiye kumuhiga ngo atabwe muri yombi birangira afashwe.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga