Kamonyi: Uwishe Nyina amwicishije icumu atawe muri yombi

Tuyishimire Alexis bakunda kwita Kagiraneza, nyuma yo kwica nyina akoresheje icumu agahunga, yashakishijwe nk’abashaka uruhindu birangira atawe muri yombi aho yari yihishe murufunzo.

Amakuru yizewe agera ku intyoza.com arahamya ko Tuyishimire Alexis waraye yishe Nyina umubyara akoresheje icumu amaze gutabwa muri yombi afatiwe aho yari yihishe murufunzo rw’igishanga cy’akanyaru.

Bwana Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina ku murongo wa terefone ngendanwa yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu Tuyishimire Alexis ukekwaho kwica nyina umubyara aho yamwishe akoresheje icumu ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017 agahita ahunga.

Gitifu Ndayisaba agira ati:” Ahagana isaa kumi nimwe n’iminota 40 y’uyu mugoroba wa tariki 26 Kamena 2017 nibwo k’ubufatanye bw’abaturage, ubuyobozi, DASSO hamwe na Polisi y’igihugu tumufashe, Tumusanze murufunzo aho yari yihishe.” Gitifu, avuga ko ifatwa rya Tuyishimire Alexis nawe ubwe asa nkaho yaryoroheje kuko bamuhamagaye kuri terefone bakabanza kuganira (igisa n’imishyikirano) ababaza niba batari bumwice mu gihe bamubona,  nyuma yo kumwizeza ko ntacyo bamutwara yabarangiye aho yari yihishe ariko abasaba ko bamurinda abaturage, mu magambo macye ngo yabashije kuvuga ngo ntabwo yari azi ko ari bwice Nyina umubyara.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yemereye intyoza.com ko Tuyishimire Alexis bivugwa ko yishe Nyina umubyara ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye bw’abaturage na Polisi, ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.IP Kayigi, yatangaje kandinko uyu Tuyishimire Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Umukecuru witwa Mukagatare Daforoza w’imyaka 57 y’amavuko nyina wa Tuyishimire Alexis niwe wivuganywe n’umuhungu yibyariye amwicishije icumu ahita ahunga, amakuru akimenyekana batangiye kumuhiga ngo atabwe muri yombi birangira afashwe.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →