Muhanga: Aratabaza umuhisi n’umugenzi ngo abashe kwivuza

Umubyeyi Nyirabunyenzi w’imyaka 62 y’amavuko, amaranye uburwayi bw’ikibyimba cyakuze kurenza urugero imyaka isaga 20, aratabaza umuhisi n’umugenzi wamubera umugiraneza kumufasha kubona ubuvuzi akava mu buribwe n’akababaro k’igihe amaze yarihebye, nta byiringiro.

Nyirabunyenzi Elevaniya, umubyeyi w’imyaka 62 y’amavuko yatangarije intyoza.com ko uburwayi bwe abumaranye imyaka isaga 20 kuko ngo bwamufashe nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho ngo byatangiye ari akabyimba gato ariko ngo kagenda gakura.

Nyirabunyenzi, avuga ko uretse kuba aba muburibwe ngo aranabangamiwe bikomeye. Agira ati:” Kaje ari akantu k’agafufumange kigera ubwo gikura gutya, babanje kuvuga ngo ni ikibyimba cy’inyamaswa bashyiraho umuti biranga kugeza ubu. Ndaribwa, cyagiye giteramo imisonga imbere, bigeze aho kiza kuroboka imbere harimo umwobo umanuka, havamo ibintu bibi ntazi n’undi atazi, amashyira, amaraso, nza ku kigo nderabuzima bakampa ibinini bingabanyiriza imisonga bikanakamura bya bindi byamenekaga.”

Mu myaka ine ishize, Nyirabunyenzi avuga ko hari umwe mubaganga b’I Kabgayi babonanye akamubwira ko ngo nta wakibaga ngo kuko cyarengeje igihe, haje kandi ngo abo mubitaro bya Musanze baramupima ariko ngo Babura uburwayi, agira ati:” Singira umfasha n’unyitaho wenda mba naragiye mu mavuriro ya kure, mpagaze uko mpagaze gutya.”

Akomeza agira ati:” Iyo byanzambiye ndaza ngafata ibinini hano ubwo imisonga ikoroha na byabindi byamara kunshira mu mubiri bikongera bikagaruka ubu ni uko ndiho, nta hakomeye nigeze nivuriza nta n’aho noherejwe ngo bagerageze, mbese ndiho ntariho.”

Elevaniya Nyirabunyenzi, aganiraga n’intyoza.com twamusanze ku kigo nderabuzima cya Gitega cyo mu murenge wa Kibangu, atuye mu mudugudu wa Mushambagiro mu kagari ka Gitega umurenge wa Kibangu, mu burwayi bwe arabangamiwe byaba uburibwe, mu mibereho isanzwe, imibanire n’abandi, asaba umugiraneza wese kumufasha kubona uburyo bwo kwivuza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Aratabaza umuhisi n’umugenzi ngo abashe kwivuza

  1. bianca July 1, 2017 at 7:44 am

    uwo mubyeyi ufite ikibyimba twamufasha gute ko ntaburyo mwashyizeho bwo kumufasha?

Comments are closed.