Rutsiro: Mwarimu, akozweho n’inkongoro y’amata ku mwana

Amapaki 65 y’amata agenewe abana bibasiwe n’ikibazo cy’imirire mibi, nyuma y’uko mwarimu ayahaye abana b’abanyeshuri agamije kuyarigisa, bahisemo kuyajyana kuri Polisi batanga amakuru mwarimu atabwa muri yombi atyo.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umwarimu witwa Nzamwitakuze Zephelin w’imyaka 42 y’amavuko, wigisha mu ishuri ribanza rya Nkuri riri mu murenge wa Nyabirasi muri aka karere, akaba akekwaho kurigisa amata ya gahunda y’Inkongoro y’Amata ku mwana yari agenewe abanyeshuri bo kuri icyo kigo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yasobanuye uko uyu mwarimu yafashwe.

Yavuze ko uyu mwarimu yahaye abana babiri biga ku ishuri yigishaho amapaki 65 y’amata agenewe abana bibasiwe n’ikibazo cy’imirire mibi, ababwira ko bayamugereza muri Santeri ya Mahoko iri mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu, aba bana bageze mu nzira nibwo bigiriye inama yo kuyajyana kuri Polisi no kuvuga ko umwarimu abarigisiriza amata, nyuma yaho nibwo uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi

CIP Kanamugire yavuze ati:”Abarimu bagomba kumenya ko batagomba kurigisa amata yari agenewe ibigo by’amashuri byatoranyijwe muri gahunda y’Inkongoro y’Amata ku mwana, kuko aba bana ni ababo, kandi amafaranga agurwa aya mata aba yavuye mu misoro yabo n’abandi banyarwanda.”

Yakomeje avuga ati:”Polisi y’u Rwanda ntizihanganira umuntu wese urigisa cyangwa utwara ibitamugenewe, kuko uretse no kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko ntibinari mu ndangagaciro z’abanyarwanda.”

Yashimiye aba bana batarebereye ikibi, anasaba abandi kujya batanga amakuru y’ikintu cyose bagizeho amakenga.

Mu gihe iperereza rikomeje ngo harebwe niba nta bandi bari inyuma y’irigiswa ry’aya mata cyangwa niba nta yandi yaburiwe irengero, ubu Nzamwitakuze afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu karere ka Rutsiro.

Gahunda y’Inkongoro y’amata ku mwana yatangijwe mu mwaka wa 2010, nyuma y’aho igenzura ryakozwe kuva muri 2009 rigaragaje ko mu turere tumwe na tumwe abana bibasiwe n’ikibazo cy’imirire mibi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →