Imyigaragambyo yahanganishije Abapolisi n’abaturage hakomereka abatari bacye

Mu gihugu cy’Ubudage, kuri uyu wa kane nibwo abaturage ibihumbi n’ibihumbi bigabije imihanda bamagana inama ya G20 igomba kubera I Hambourg mu gihugu cy’Ubudage, uguhangana mu myigaragambyo kwakomerekeyemo abapolisi 70.

Abaturage ibihumbi n’Ibihumbi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’Ubudage kuri uyu wa kane tariki 6 Nyakanga 2017 bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana Inama ya G20 igomba kubera muri iki gihugu mu mujyi wa Hambourg, ihangana ry’abaturage na Polisi ryakomereyeyemo abatari bacye.

Inama ya G20 iritabirwa n’Ibihugu by’ibihangange ku Isi, irateranira muri iki gihugu mu gihe cy’iminsi ibiri, ni ukuvuga kuri uyu wa gatanu tariki 7 no kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017. Iyi nama yitabiriwe kandi na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abapolisi bagera kuri 70 nibo bivugwa ko bakomerekeye muri iyi myigaragambyo yabahanganishije umunsi wose n’abaturage, batatu muri aba bapolisi nkuko tubikesha ijwi rya Amerika bajyanywe kwa muganga.

Abaturage bagera ku bihumbi ijana nibo bivugwa ko bitabiriye iyi myigaragambyo mu mujyi wa Hambourg, Polisi yatangaje ko muribo abagera ku bihumbi umunani ngo bizwi ko bateza imidugararo.

Imihanda itandukanye y’uyu mujyi wa Hambourg, yashyizwemo abapolisi bagera ku bihumbi 20 baturutse mu bice bitandukanye by’iki gihugu mu rwego rwo gukaza ingamba zo gucunga umutekano w’iyi nama y’ibihugu by’ibihangange.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →