• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Dr Frank Habineza nibo NEC yemeje

Umwanditsi
July 7, 2017

Urutonde ntakuka rwatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, rugizwe n’abakandida batatu, babiri ni abatanzwe n’imitwe ya Politiki bakomokamo mu gihe undi umwe ari uwigenga. Abandi batatu bazategereza nyuma y’imyaka 7 iri imbere.

Perezida Paul Kagame watanzwe n’umuryango RPF-Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) hamwe na Philippe Mpayimana umukandida wigenga nibo bemejwe na NEC kuzahatanira intebe y’umukuru w’Igihugu.

Ku masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje urutonde ntakuka rw’aba bakandida bemejwe kuzaba aribo bahatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ya tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017.

Kwemeza aba bakandida mu buryo ntakuka, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko aribo yasuzumye ibyangombwa byabo bose igasanga aribo bonyine babyujuje mu gihe abandi bari bagejeje ibyangombwa muri iyi komisiyo yatangaje ko batujuje ibisabwa.

Diane Rwigara, Sekikubo Fred hamwe na Gilbert Mwenedata nibo Komisiyo y’Igihugu y’amatora tarangaje ko batujuje ibisabwa kuba abakandida bajya guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Diane Rwigara, Komisiyo NEC yatangaje ko ku mikono 600 yasabwaga yatanze 572, yifashishije amakarita y’itora ataragera kuri banyirayo, ku mikono y’abamusinyiye harimo iy’abitabye Imana, yifashishije inyandiko y’umutwe wa politiki PS Imberakuri mu gukusanya imikono y’abamushyigikiye, ibintu NEC ivuga ko bitamugira Indacyemwa mu myifatire.

Barafinda Sekikubo Fred, mu mikono 600 yasabwaga yatanze 362, ntafite imikono 12 mu turere 18 kandi ntafite icyemezo kigaragaza ubwenegihugu bw’inkomoko.

Mwenedata Gilbert, ntabwo yujuje imikono 600 yasabwaga kuko afite 522 mu karere ka Burera nta muntu numwe wamusinyiye, yashyize kandi amazina y’uwapfuye k’urutonde rw’abamusinyiye.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe tariki ya 3 ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu mu gihe abari mu gihugu bazatora ku munsi ukurikira wa tariki ya 4 Kanama 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga