Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Dr Frank Habineza nibo NEC yemeje

Urutonde ntakuka rwatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, rugizwe n’abakandida batatu, babiri ni abatanzwe n’imitwe ya Politiki bakomokamo mu gihe undi umwe ari uwigenga. Abandi batatu bazategereza nyuma y’imyaka 7 iri imbere.

Perezida Paul Kagame watanzwe n’umuryango RPF-Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) hamwe na Philippe Mpayimana umukandida wigenga nibo bemejwe na NEC kuzahatanira intebe y’umukuru w’Igihugu.

Ku masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje urutonde ntakuka rw’aba bakandida bemejwe kuzaba aribo bahatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ya tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017.

Kwemeza aba bakandida mu buryo ntakuka, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko aribo yasuzumye ibyangombwa byabo bose igasanga aribo bonyine babyujuje mu gihe abandi bari bagejeje ibyangombwa muri iyi komisiyo yatangaje ko batujuje ibisabwa.

Diane Rwigara, Sekikubo Fred hamwe na Gilbert Mwenedata nibo Komisiyo y’Igihugu y’amatora tarangaje ko batujuje ibisabwa kuba abakandida bajya guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Diane Rwigara, Komisiyo NEC yatangaje ko ku mikono 600 yasabwaga yatanze 572, yifashishije amakarita y’itora ataragera kuri banyirayo, ku mikono y’abamusinyiye harimo iy’abitabye Imana, yifashishije inyandiko y’umutwe wa politiki PS Imberakuri mu gukusanya imikono y’abamushyigikiye, ibintu NEC ivuga ko bitamugira Indacyemwa mu myifatire.

Barafinda Sekikubo Fred, mu mikono 600 yasabwaga yatanze 362, ntafite imikono 12 mu turere 18 kandi ntafite icyemezo kigaragaza ubwenegihugu bw’inkomoko.

Mwenedata Gilbert, ntabwo yujuje imikono 600 yasabwaga kuko afite 522 mu karere ka Burera nta muntu numwe wamusinyiye, yashyize kandi amazina y’uwapfuye k’urutonde rw’abamusinyiye.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe tariki ya 3 ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu mu gihe abari mu gihugu bazatora ku munsi ukurikira wa tariki ya 4 Kanama 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →