Uwitwaga intamenyekana, utagira amikoro nti byabujije NEC kumwemeza-Mpayimana

Mpayimana Philippe, umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda waraye wemejwe na NEC kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 yashyize ahagaragara ibyo atekereza ku kwemerwa kwe.

Philippe Mpayimana, aganira n’intyoza.com yatangaje ko ibyamubayeho ari amateka akomeye kuri we, ko ari ibyishimo byinshi, ko we nka Mpayimana witwaga intamenyekana, utagira amikoroahagije, yemerewe na NEC ibyo amategeko amuhera uburenganzira.

Yagize ati:” Mu mateka yanjye ni ibyishimo byinshi cyane, ni ibyishimo kuba umunyarwanda bitaga intamenyekana yemererwa ibyo amategeko amuhera uburenganzira. Ni ibyishimo ku banyarwanda bose cyane cyane ku rubyiruko no ku babyeyi bahetse n’abatwite, ko buri wese azagira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyacu.”

Mpayimana, avuga kandi ko mu kwemerwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’umukandida ugomba guhangana n’abandi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda biciye mu matora, yatunguwe no kuba yitwaga ko ari mu bakandida batagira amikoro ahagije ariko bikaba bitamubereye inzitizi na gato.

Avuga kandi ko ashimira cyane Komisiyo y’Igihugu y’amatora ku kuba yitaye ku itegeko aho kwita ku baca intege Demokarasi bakerensa umukandida uwo ariwe wese. Nyuma yo kwemerwa na NEC, Mpayimana atangaza ko agiye gushaka abakorerabushake bazamuhagararira hirya no hino mu gihugu mu kwiyamamaza no mu matora.

Philippe Mpayimana, yatangarije intyoza.com ko ibyamubayeho ari bimwe mu bigize isomo rihora ryigishwa ry’uko kwigirira icyizere ari ngombwa cyane mu buzima, ko gukora umurimo umuntu yiyemeje akamariramo imbaraga ze zose bituma iyo umunaniye atirenganya ariko ko iyo ukunze yishima birenze.

Mpayimana Philippe, Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda kuri ubu ari mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangarije intyoza.com ko kuri gahunda afite agomba kugaruka i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017 ku isaa sita n’iminota 40 za Kigali.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →