Dr Frank Habineza, yatunguwe cyane n’inzego zibanze
Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza avuga ko kugera yemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatunguwe n’imyitwarire y’Inzego z’ibanze, avuga kandi ko kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ari igitekerezo amaranye igihe.
Dr Frank Habineza, umukandida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) mu matora ateganijwe tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017, yatangarije intyoza.com ko yatunguwe cyane n’imyitwarire y’inzego zibanze.
Yagize ati:” Muri ibi bihe, Natunguwe no kubona mu nzego zibanze abayobozi batarumva neza ko nandi mashyaka yemerewe gushaka abayoboke.” Ibi bisa n’inenge Dr Habineza abona mu nzego zibanze ntabwo bimuca intege kuko ahubwo ngo abona noneho ko ashobora gutsinda amatora nyuma yo kwemezwa na NEC.
Dr Frank Habineza agira ati:” Nyuma yo kwemezwa na NEC nk’umukandida ugomba guhatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora y’umukuru w’Igihugu, ubu tubona ko bishoboka ko twatsinda tukageza Vison yacu nziza ku banyarwanda, tuzatsinda, ibyo tumaze igihe tubivuga.”
Dr Frank Habineza, avuga ko intambwe yo kugera aho ashyirwa ku rutonde rw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda atari igitekerezo cya none, ko kuva muri 2003 yabitekereje ariko ntibikunde, 2010 nabwo ngo nti byakunze ariko noneho ngo igihe ni iki.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganijwe kuba tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017 aho abakandida bazahatanira kuyobora u Rwanda ari batatu; Perezida Paul Kagame usanzwe uyoboye u Rwanda akaba anahagarariye umuryango RPF-Inkotanyi, Dr Frank habineza uhagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda hamwe na Mpayimana Philipe umukandida wigenga.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Frank we uravuze ngo uzatsinda umaze igihe ibitekereza??? Jye rero reka nkubwire: “Kwiterefona” biremewe, “Kwikirigita ugaseka” biremewe. Nanjye mbere nari nzi ko nzasimbura Condoleza Rice, none ubu navuye I Kanombe nimukira Kicukiro. Nawe rero ubwo nuko nta kindi ufite ukora; nukibona uzareka gukora ubusa, uve mu Kwikirigita no kwiterefona.