Minisitiri Busingye yakebuye Itangazamakuru arisaba kurushaho gukora kinyamwuga

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yahamagariye abakora itangazamakuru n’ibijyanye naryo kurikora kinyamwuga, batangaza ibifitiye igihugu n’abanyagihugu akamaro.

Ibi yabitangarije ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ahaberaga isozwa ry’ibiganiro bihuza itangazamakuru n’inzego zubahiriza amategeko kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Nyakanga 2017.

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, umwungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Charles Munyaneza ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Emmauel Mugisha, abayobozi muri Polisi, abahagarariye RURA, minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abanyamakuru batandukanye.

Ku nsanganyamatsiko igira ati:” Dukomeze ubufatanye hagamijwe gutanga serivisi inoze”, ibiganiro nk’ibi byabaye mu Ntara enye zigize igihugu, bikaba byaribanze ku gufatanya kw’itangazamakuru n’inzego za Leta hagamijwe inyugu z’abaturage.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Minisitiri Busingye yavuze ko, ubu itangazamakuru rigeze ahashimishije mu bunyamwuga kuruta ikindi gihe cyabayeho mu Rwanda. Yagize ati:” Ibihe turimo n’ibyo tujyamo birimo ubwisanzure , kwishyira ukizana , icyizere gikomeye cy’ejo hazaza kurusha ikindi gihe cyose.”

Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’itangazamakuru na Polisi n’izindi nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko aribwo butuma tugera ku ntera ishimishije mu bwisanzure buharanira igifitiye igihugu n’abanyarwanda akamaro.

Yagize ati:”Mushishikarizwa gukora inkuru zifitiye igihugu n’abanyarwanda akamaro, zitarangwamo amacakubiri kuko ariyo twarwanyije kandi zifasha umuturage mu buzima bwe bwa buri munsi.”

Ku bijyanye n’igihe cy’amatora igihugu cyacu kigiye kujyamo, Minisitiri Busingye yavuze ko ari igihe gisaba ko buri wese yitanga ku rwego rwe ngo icyo gikorwa kigende neza.

Yavuze ati:” Dufatanyije, amatora agomba kugenda neza kandi akaba mu buryo budahungabanya ubuzima bw’abanyarwanda kuko aba mu gihe gito ariko ubuzima bw’igihugu burakomeza.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu ijambo rye, yashimiye abanyamakuru n’ubuyobozi bwabo ku bufatanye bwaranzwe hagati y’ inzego zombi mu nama zabereye mu Ntara zitandukanye.

IGP Gasana yakomeje avuga ko, itangazamakuru ari abafatanyabikorwa b’ibanze ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha, bityo ko ubwo bufatanye bukwiye gukomeza no mu gihe cya mbere, mu matora na nyuma yayo.

Ku birebana n’inshingano za Polisi y’u Rwanda muri kiriya gihe, IGP Gasana yavuze ko ifite inshingano yo kubungabunga umutekano mu gihugu by’umwihariko ahabera ibikorwa by’amatora n’ibijyanye nayo, byaba ibiyabanziriza, mu matora nyir’izina na nyuma yayo.

Avuga ku mutekano wo mu muhanda, IGP gasana yagize ati:” Kubera urujya n’uruza rw’imodoka zizakoreshwa mu gihe cy’amatora, Polisi yashyizeho imodoka ifite icyuma ngendanwa gipima ubuziranenge bw’imodoka, kizakora mu bice byose by’igihugu kugirango hatazagira imodoka zikoreshwa mu gihe cy’amatora zigateza impanuka zakomoka ku kutuzuza ubuziranenge.”

Mu gusoza, IGP Gasana yagize ati:” Turizeza abaturarwanda bose umutekano mu gihe cy’amatora kandi twiteguye kuburizamo uwo ari we wese wagerageza kwitwikira kino gihe ngo akore ibinyuranyije n’amategeko; tuboneyeho no gusaba abaturage bose gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano.”

Munyaneza Charles wari uhagarariye NEC, yavuze ku burenganzira bwo kubona amakuru mu gihe cy’amatora, aho yavuze ko itangazamakuru rifite inshingano yo kumenyesha abaturage ibirimo kuba ku gihe ariko bijyanye no kubigisha bishingiye ku burenganzira n’inshingano byabo muri icyo gikorwa.

Asoza yavuze ko itangazamakuru ritemerewe gutangaza ibyavuye mu matora n’ubwo riba ryayakurikiranye, mbere y’uko komisiyo ibishinzwe ibitangaza.

Emmanuel Mugisha we, yatanze ikiganiro ku nshingano z’abanyamakuru mu gihe cy’amatora ndetse n’ibindi basabwa gukora, maze abagira inama ko bagomba kuzakora akazi kabo batirengagije inyungu z’umuturage.

Yashoje yibutsa abanyamakuru kujya bitwaza ibiranga ko ari abanyamakuru igihe cyose n’aho bari hose mu kazi kabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Minisitiri Busingye yakebuye Itangazamakuru arisaba kurushaho gukora kinyamwuga

  1. Kalisa July 13, 2017 at 10:35 am

    Itangazamakuru nirikomeze kutugezaho amakuru asesenguye kuko ariryo jisho ritugerera aho tutabasha kugera.
    Dushyigikiye kandi Polisi y’igihugu ku bushishozi n’ubunyamwuga biyiranga mu kuducungira umutekano, nta gushidikanya ko amatora azagenda neza abanyarwanda bakitorera uzabayobora mu mahoro no mu ituze.

Comments are closed.