Muhanga: Hashyizweho ingamba zikomeye mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubukangurambaga n’ingamba zafashwe mu karere ka Muhanga mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, biragaragara ko bimaze kubyara umusaruro, bikaba bigaragazwa na bimwe mu biyobyabwenge n’inzoga zitemewe zifite agaciro k’amamiliyoni y’amafaranga y’u Rwanda zafashwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko ubwo bukangurambaga, ingamba n’imikwabu yakozwe muri aka karere mu mezi 5 ashize, byatumye hafatwa amakarito arenga 450 y’inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge.

Yavuze ati:”Ibyafashwe ni Blue Sky, African Gin, Kitoko, Chief Waragi, Kanyanga, n’urumogi.”

Iteka rya minisitiri nº 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 rishyira izi nzoga mu ibinyobwa bitemewe kandi zifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Akenshi izi nzoga ziba zinarengeje igipimo cya 45 ku ijana bya alukoro, kandi itegeko rigena imikoreshereze y‟ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda ingingo yaryo ya 24 ikumira izi nzoga kuko ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

IP Kayigi yavuze kandi ati:”Mu mezi 5 ashize, mu karere ka Muhanga hanafatiwe ibiro 110 by’urumogi na litiro zirenga 450 za Kanyanga, ababifatanywe bamwe ubu bakaba bari gukora ibihano byabo, abandi bakaba bagikurikiranwa n’inkiko.”

Ibi biyobyabwenge n’izi nzoga zitemewe zikaba zarangirijwe imbere y’imbaga y’abaturage ba Muhanga kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017, hari kandi abamotari, abanyonzi, abayobozi b’inzego za Polisi, iz’ibanze n’ubushinjacyaha.

IP Kayigi yanavuze ati:”Muri rusange muri aka karere ibyaha byaragabanutse, uretse ko hari ibikigaragara bifitanye isano n’ibiyobyabwenge kuko ababikora akenshi baba babinyweye, nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, n’ubujura bworoheje.”

Yakomeje avuga ko ingamba zafashwe mu gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri aka karere ari ubukangurambaga mu baturage ku gukumira no kurwanya ibyaha, bigatuma batangira amakuru ku gihe, gushyiraho amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha mu mashuri mu bamotari no mu banyonzi, no gukora imikwabu yo gufata ababicuruza n’ababinywa bagashyikirizwa ubutabera.

IP Kayigi yagiriye inama abaturage kwirinda gupfusha ubusa amafaranga yabo bayajyana mu bitemewe n’amategeko, ahubwo bakayashora mu bibafitiye akamaro kuko abazabirengaho Polisi y’u Rwanda itazabihanganira.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →