Kamonyi: Imbunda yo mu bwoko bwa AK47 yabonetse mu rugo rw’umuturage

Mu murenge wa Mugina uherereye mu gace kazwi nk’amayaga mu rugo rw’umuturage habonetse imbunda yo mu bwoko bwa AK47 yakuwe mu musarane yaratoye umugese, yakuwemo ikiri kumwe na Magazine yayo yuzuye amasasu.

Amakuru agera ku intyoza.com arahamya ko mu murenge wa Mugina mu kagari ka Mbati mu mudugudu wa Mikamba, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017 saa moya z’igitondo mu rugo rw’uwitwa Kayiranga Silas habonetse imbunda yo mu bwoko bwa AK47 na magazine yayo yuzuye amasasu byatoye umugese.

Iyi mbunda hamwe na magazine yayo yuzuye amasasu, byabonetse ubwo uwitwa Emmanuel Habimana w’imyaka 31 y’amavuko yarimo avidura umusarane kugira ngo umuturage uba muri uru rugo rwa Kayiranga abone ifumbire ndetse anabashe kongera gukoresha uyu musarane.

Habimana, ubwo ngo yageraga nko muri metero hagati 8 n’icumi z’ubujya kuzimu arimo avidura nibwo yaguye kuri iyi mbunda iri kumwe na magazine yayo yuzuye amasasu byaratoye umugese, uyu Habimana ngo yahise ahamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu amubwira ko aguye ku mbunda nawe ahita ahamagara Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina bwana Ndayisaba Egide.

Amakuru y’iboneka ry’iyi mbunda yemejwe kandi na Bwana Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina ubwo yavuganaga n’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa.

Gitifu Ndayisaba yagize ati”Uwacukuraga Tuwaleti(WC) nyine yari arimo ayividura, ayibonamo ahamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu nawe ahita ampamagara ambwira ko hari ahantu babonye imbunda, njya kureba nsanga ni imbunda koko ishaje ishobora nko kuba yarajugunywemo nko muri 1997 kuko nyiri urwo rugo ntahaba nibwo yahunze, bikekwa ko ariwe wayisizemo, nahise mpamagara inzego z’umutekano.”

Uru rugo rwa Kayiranga Silas, kuva yahunga mu 1997 aho bikekwa ko ari we waba warasize ajugunyemo iyi mbunda, nyuma agahita ahunga yerekeza Kongo, rucumbitswemo n’uwitwa ntawiha Eurade w’imyaka 81 y’amavuko, nyiri aya mazu ngo yahoze ari umucuruzi ukomeye. Kuva yahunga ntabwo aragaruka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →