Kamonyi-Kayenzi: Igiterane cyo gusengera Amatora n’Igihugu cyahuruje imbaga 

Igiterane gihuje amadini n’amatorero agera kuri 14 abarizwa mu murenge wa Kayenzi kuri iki cyumweru cyahuje imbaga y’abayoboke bayo mu gikorwa kigamije gusengera Amatora no gusengera Igihugu muri rusange.

Abanyamadini n’amatorero atandukanye akorera mu Murenge wa Kayenzi kuri iki gicamunsi cy’iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017 bateranye bavuye ibice bitandukanye by’uyu murenge ndetse n’inshuti n’abavandimwe bavuye hirya no hino mu gihugu baje kwifatanya nabo mu gikorwa cyo gusengera amatora ya Perezida wa Repubulika ari imbere no kwegereza u Rwanda Imana.

Pasitori Charles Karinganire, umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu murenge wa Kayenzi, aganira n’intyoza.com yavuze ko iri huriro rigizwe n’amadini namatorero 14 kandi bose intego ikaba ari imwe yo gusengera Amatora y’umukuru w’Igihugu yegereje hamwe no gusengera u Rwanda muri rusange.

Imbaga y’abayoboke b’amadini n’amatorero bari bitabiriye igiterane.

Pasitori Karinganire agira ati”Intego nyamukuru dufite ni Ugusenga dusaba Imana ngo idukomereze ubuyobozi bwiza, turasengera igikorwa cy’amatora y’umukuru w’Igihugu abanyarwanda tuganamo, abaturage dufite ari nabo bakirisito bacu birabaha kumenya no kubona uruhare rw’itorero mu gukunda igihugu, uruhare rw’abashumba babo mu gukunda Igihugu no kugisengera, nabo barahakura inyigisho ikomeye yo gukunda Igihugu, yo kugisengera no gushyigikira ibikorwa byiza ubuyobozi bwiza bwatugejejeho.”

Uyu mushumba w’Intama z’Imana kandi yatangarije intyoza.com ko basaba by’umwihariko abaturage b’umurenge wa Kayenzi ari nabo bakirisito babo ariko kandi n’abanyarwanda muri rusange kuzatora neza kuko ngo niba basengera amatora, bagomba gusenga ariko bagakora, mu gukora rero ngo ni ukuzatora neza kugira ngo bakomeze gushyigikira ibyagezweho.

Mandera, Gitifu w’umurenge wa Kayenzi.

Innocent Mandera, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi yatangarije intyoza.com ko igikorwa nk’iki cyateguwe n’abanyamadini n’amatorero bafatanije n’ubuyobozi kiba ari igikorwa cy’ingirakamaro kuko gituma abaturage ari nabo bakirisito n’abayoboke b’aya madini n’amatorero barushaho kumva no guha agaciro ibibakorerwa.

Agira ati” Ihuriro nk’iri ry’abanyamadini n’amatorero kandi ubona bashyize hamwe baradufasha cyane, ubutumwa butangiwe aha bugira imbaraga cyane kuko buba butangiwe hamwe ku bantu bose baturutse mu matorero n’amadini atandukanye. Hari ababa bataragize amahirwe yo guhura n’ubuyobozi mu nama zitandukanye ariko baza mu giterane nk’iki akaba ari amahirwe akomeye kuko banaba intumwa nziza ku bandi baturage bagafatanya gushyira hamwe gahunda z’ubuyobozi ari nazo zabo mu iterambere ryabo rya buri munsi.”

Marie Grace Niyonsaba, Umuturage akaba n’umukirisito witabiriye iki geterane, yabwiye intyoza.com ko igiterane nk’iki gifite inyungu ikomeye ku muturage, avuga ko ubutumwa buhatangirwa burushaho kumvikana neza kuko ari abakirisito baba baturutse mu matorero n’amadini atandukanye ariko bose basangiye ibyiza by’Igihugu nkuko basangiye Imana imwe. Avuga kandi ko uyu uba ari n’umwanya ukomeye wo kugira ishyaka ryo gukorera hamwe basenga, bafatanya mu byatuma barushaho gutanga umusanzu wo gukomeza kubaka Igihugu cyiza bifuza. Asaba kandi buri wese yaba umuturage usanzwe, umunyedini n’umunyetorero aho ari hose kwitegura neza amatora kandi akayitabira kare kugira ngo bazarangize kare bajye mu yindi mirimo.

Pasitori Karinganire, avuga ko umukirisito mwiza ari uwumvira, agira ati”niba batwizera nk’abashumba babo, nk’abayobozi babo, uyu munsi tukaba twabahamagaye ngo dusengere Igihugu kandi dusengere amatora tuzatore neza, bagomba no kumvira inzira tubayobora bakumva ko turi abayobozi bo kwizerwa, ko nibyo tubayoboramo ari byiza.”

 

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →