Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya, irakongoka

Imodoka ya Jaguar itwara abagenzi berekeza mu mujyi wa Kampala ubwo yavaga mu Rwanda igeze muri Uganda yahuye n’inkongi y’umuriro irashya yose, abagenzi yari itwaye ntawahiriyemo.

Abagenzi basaga 60 bari mu modoka ya Jaguar yavaga mu Rwanda yerekeza Kampala barokotse inkongi y’umuriro wadukiriye imodoka ya Jaguar barimo ubwo bari mu gace ka Kisoro ho muri Uganda, Imodoka yahiye yose irakongoka.

Iyi Modoka ya Jaguar yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya yose igakongoka, ifite nomero ya Pulaki UAT 710C, yafatiwe mu gice cya Nyakabande mu birometero bicyeya uvuye mu mujyi wa Kisoro.

Patrick Charles Okoto, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kisoro ho muri Uganda yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ahagana ku isaha ya saa moya n’iminota 10 z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2017.

Uyu muyobozi wa Polisi, yatangaje kandi ko igihe iyi modoka yafatwaga n’inkongi y’umuriro igashya yose, nta mugenzi wagize icyo aba kuko ngo bose bayivuyemo nta numwe ukomeretse.

Imodoka uko yabaye.

Nyuma y’iri sanganya, iperereza ngo ryahise ritangira mu rwego rwo gushakisha impamvu nyayo yaba yateye ugushya kw’iyi modoka. Polisi ya Uganda ishinzwe kuzimya umuriro nkuko amakuru dukesha Chimpreports abivuga, yahurujwe ngo itabare ariko ntacyo yaramiye kuko imodoka yahiye igakongoka yose.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →