Gicumbi: Inzego zose ndetse n’abaturage basabwe ubufatanye mu gukumira ibyaha

Inzego zose zikorera mu karere ka Gicumbi ndetse n’abaturage barasabwa kongera imikoranire n’ubufatanye hagamijwe gukumira ibyaha bigikomeje kugaragara muri aka karere.

Ubu ni ubutumwa bagejejweho ku itariki ya 14 Kanama 2017, mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere. Iyi nama yari ihuriwemo n’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize aka karere ka Gicumbi n’ubuyobozi bw’aka karere.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire.

Umuyobozi w’aka karere yagarutse ku ruhare rw’amarondo mu gukumira no kurwanya ibyaha agira ati:” hari ibyaha bigenda bigaragara hirya no hino mu karere birimo ubujura, urugomo, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi. Kuba ibi byaha bikigaragara, biterwa akenshi n’uko hari ahantu hamwe amarondo adakorwa neza”.

Yakomeje asaba ko amarondo yashyirwamo ingufu agakorwa neza kuko afite akamaro kanini mu kurwanya ibyaha ndetse n’iterambere rikagerwaho nta nkomyi.

Meya Mudaheranwa, yasabye inzego zose gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ibyaha ndetse zigakomeza ubufatanye mu kubikumira. Yakomeje asaba by’umwihariko abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ahubwo mu gihe bafitanye ibibazo bakajya bahita babigeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe kubikemura.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire wari witabiriye iyi nama, yagarutse ku ngaruka mbi z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga ikigaragara muri aka karere. Yavuze ko kuba hari bamwe mu baturage bacyishora mu kunywa cyangwa kuyicuruza ari kimwe mu bibangamiye umutekano. Yavuze ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge muri rusange zirimo urugomo, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Yasabye abari muri iyi nama cyane cyane Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, kwegera abaturage bakongera ingufu mu kubasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare y’ababikoresha cyangwa abandi bashobora guhungabanya umutekano kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →