Mu irahira rya Perezida Paul Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kuri manda ye ya 3 y’imyaka 7, Politiki na Dipolomasi by’u Rwanda byerekanye imbaraga ntayegayezwa mu mibanire y’u Rwanda n’amahanga.
Umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, warahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere, Politiki y’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’inzego zishinzwe Dipolomasi muri rusange bagaragaje intera ikomeye imaze guterwa mu mibanire y’u Rwanda n’amahanga.
Ni ubwambere mu irahira rya perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva rwabaho umuhango wo kurahira k’Umukuru w’Igihugu witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma basaga 20 hatabariwemo abandi banyacyubahiro batandukanye ku rwego rw’Isi.
Zimwe mu mpuguke mu bya politiki, zivuga ko ukwitabira ku bwinshi uyu muhango kw’abakuru b’ibihugu bifite kinini bivuze kandi bisobanuye ku Rwanda, binasobanuye kandi byinshi kuri Perezida paul Kagame na Politiki y’u Rwanda mu mibanire n’amahanga.
Dr Venuste Karambizi, umwe mu mpuguke mu bya politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza yatangarije intyoza.com ko umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame kuba waritabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma basaga 20 ndese n’abandi bayobozi batandukanye ku isi bifite ubusobanuro ku gihugu no kuri Perezida nyirizana.
Agira ati” Ibi mbirebera mu buryo butatu, icyambere; ni uko bigaragaza ko u Rwanda rufite amaboko, rurabanye, rurakunzwe nubwo gukundwa muri Politiki umuntu agomba kubigendamo gahoro ariko rurumvwa( nicyo nise kugira amaboko), icyakabiri; ni uko Abanyafurika nabo ubwabo babanye, bafite ugushyira hamwe hagati yabo, iyo habaye igikorwa mu gihugu kimwe ibindi biraza bikakiba hafi, bikagisangira, icya gatatu; Ni imiterere y’umwihariko ya Perezida Kagame n’Impano yifitiye, bagenzi be bo muri Afurika, abaperezida bikagera no mubo bayobora bamaze kubona ko ari umuntu ufite ikintu gishyashya yazanye, bamaze kubona ko hari icyo baza kumwigiraho.”
Dr Karambizi, abona ko Dipolomasi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bikora cyane ugereranije n’ibihe byashize, gusa agira ati:” Imbaraga nka ziriya, ariya maboko aboneka, ibintu nka biriya si ibya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga gusa, ni iby’Igihugu cyose ariko n’abambasaderi aho bari baba barakoze akazi neza, baramutse baratanze isura mbi ku gihugu ibyo bihugu byaba bitabakunda, nti byaza. Igikurura ni u Rwanda runyuze kuri Perezida warwo.”
Politiki y’imiyoborere mu Rwanda, ishobora kubera isomo amahanga. Dr Karambizi, avuga ko amahanga ashobora kwigira ku Rwanda umuco wo kwigira, kwikorera, kumva ko ibibazo byawe ari wowe ubwawe bireba, ari nabyo ngo Perezida Paul kagame mu ijambo rye nyuma yo kurahira yagarutseho avuga ati” Do it yourself ( Bikore wowe ubwawe).” Kumenya kwishakamo ibisubizo. Dr Karambizi, avuga ko u Rwanda rwagendeye ku ihame ryo kwigira kandi ko rufite aho rugeze heza amahanga yakwigiraho.
Impuguke mu bya Politiki, Dr Venuste Karambizi, abona ko Afurika yose ikwiye gukora cyane ikareka kwibwira ko hari inkunga y’abanyamahanga izaza kubafasha, abona ko ngo bitakunda ko ugusenya ariwe ukwiye ku gufasha, avuga ko uwo ushaka ku kunyunyuza ngo atware utwawe atatuma utera imbere, ko kandi afurika igomba gukotanira gushyira mu bikorwa politiki nziza iteza imbere umuturage, Politiki nziza ishingiye ku micungire myiza y’Igihugu kandi ituma abaturage bumva ndetse bakagendana mu kubaka ibyiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com