Icyiciro cya 8 cy’Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’Amahoro muri Haiti bahawe impanuro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsinagore 20 bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Haiti, bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP/Opns) Dan Munyuza, izi mpanuro zikaba zizabafasha gukora akazi kabo neza muri iki gihugu.

Mu ijambo yagejeje kuri abo bapolisi, DIGP Munyuza yababwiye ko kuba ubuyobozi bukuru bwa Polisi bufata uyu mwanya bukaza kubaganiriza buba butayobewe ko bahuguwe bihagije, bagasobanurirwa neza imiterere y’akazi bagiyemo, ahubwo ngo ni ukugirango bibongerere uburemere bw’ako kazi, kandi babone ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro akazi baba bagiyemo.

Yababwiye ati:”Mugiye kumara umwaka mutari kumwe n’imiryango yanyu, muzirinde umunaniro ukabije w’ubwonko (Stress), mwirinde kwibagirwa inshingano nyamukuru ibajyanye yo kubungabunga umutekano w’abaturage b’igihugu mugiyemo. Nimurangwa na Disipuline umwaka uzababera muto cyane.”

Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, biyubaha, bubahana, bubaha n’abandi kandi bakihesha agaciro, kuko bizatuma abapolisi b’u Rwanda bagaragara neza imbere y’abandi bapolisi b’abanyamahanga bazaba bari kumwe.

Yababwiye kandi ati:”Imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda, uyu munsi ni izira umwanda. Twese duharanire kugendera kuri iyo ndangagaciro no kugendana n’igihe abanyarwanda tugezemo.”

DIGP Munyuza yasabye aba bapolisi kwigira ku masomo bagenzi babo bahuye nayo mu butumwa bw’amahoro butandukanye ku isi, aho yavuze ati:”Mwigire ku bibazo bagenzi banyu bahuye nabyo aho bakoreye hose ku isi, bityo bibabere isomo mwe muzabyirinde, kandi ibyiza bakoze bigatuma batunganya inshingano zari zabajyanye, nabyo mubifatireho urugero namwe muzatunganye akazi kanyu neza.”

Iri tsinda riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga, rigiye muri iki gihugu aho rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, rikaba rigiye gusimbura irindi ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

Aba bapolisi b’u Rwanda bazakora imirimo irimo: gucunga umutekano mu duce tumwe na tumwe tw’iki gihugu, kurinda abayobozi batandukanye ndetse n’ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Icyiciro cya 8 cy’Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’Amahoro muri Haiti bahawe impanuro

  1. Elivis Ntaganda August 24, 2017 at 8:18 am

    Abapolisi b’igihugu cyacu turabizeye bazitwara neza nk’uko basanzwe babikora, turizera ko bazerekana ubudasa bw’u Rwanda. Ikirenze ku kurinda amahoro aho bari mu butumwa , umuntu yabashimira ko bigisha abaturage ibikorwa bibateza imbere nk’igikorwa cy’umuganda, uturima tw’igikoni,rondereza n’ibindi……

Comments are closed.