Nkombo: Babangamiwe n’urugendo n’amafaranga batanga bajya kwishyura umusoro I Kamembe
Abaturage b’ikirwa cya Nkombo mu ntara y’uburengerazuba, nk’abandi banyarwanda barebwa n’itegeko ry’imisoro, baba abishyura iy’ubuta n’indi itandukanye, bahangayikishijwe n’ingendo ndende bakora berekeza I kamembe kwishyura imisoro.
Nk’abandi banyarwanda bose barebwa n’itangwa ry’imisoro n’amahoro, abatuye ikirwa cya Nkombo bari mu ngeri zitandukanye z’abakwa imisoro n’amahoro, baba abacuriza za butike nto n’inini, amasaro akorerwamo ibikorwa byo kogosha, abatanga imisoro y’ubutaka n’indi, bose bitabira kubahiriza itegeko rigena imisoro n’amahoro.
Aba baturage batuye mu kiyaga cya Kivu rwagati ku kirwa cya Nkombo kibarizwa mu karere ka Rusizi, Intara y’Uburengerazuba, bafite ibibazo bitandukanye bibahangayikishije mu kwishyura iyi misoro, bimwe muri ibi bibazo ni nk’ikibazo cy’urugendo rurerure bakora bagiye I Kamembe kwishyura imisoro baba baramaze kudekarara.
Uretse urugendo rurerure bakora mu kujya kwishyura imisoro, banavuga ko bategesha amafaranga ibihumbi bitatu kubwo kutagira ibiro by’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), bavuga kandi ko nta mabanki bagira bishyuriraho umusoro, no mu gihe baba bagiye kwishyura amafaranga atarenze igihumbi urugendo rwa bitatu ntabwo rugabanuka.
Havugimana Theogene, umuturage utuye mu murenge wa Nkombo akagali ka Rwogo umudugudu wa Nyawenya, yagize ati“ Ndogosha ikibazo tugira cyane ni uko amafaranga igihumbi, twishyura ku kwezi bidusaba ko dutega tukajya kuyishurira kuri banki I kamembe, biratugora, kuko kujya kwishyura amafaranga igihumbi warangiza ugasanga ugiye gutegesha amafaranga igihumbi namaganatanu ugiye ikampembe, urebye biratugora.” mubyo avugako bifuza, ni uko byaba byiza mu gihe ku murenge wa Nkombo hashyirwa ibiro(Office) y’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) akaba ariho hazajya hishyurirwa umusoro batagombye gukora urugendo rurerure rujya I kamembe bambutse I Kivu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, bwana Rwango Jean de Dieu avugako ikibazo kijyanye na serivise z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) ari ikibazo kigora abaturage kuko bakora urugendo rw’amasaha hafi abiri n’igice bajya I Kamembe kwishyura umusoro.
Yagize ati:“ kubijyanye no kwishyura imisoro ya Rwanda revenue Authority hano mu murenge wa nkombo ni ikibazo koko cyagiye kigaragara. Ubusanzwe hano nta Banki zihari, bivuze ngo ubundi mbere hakiri n’umwagenti(Umukozi ) w’irembo icyo abaturage bakoraga ni ukudekarara umusoro gusa”.
Gitifu, avugako nyuma yo kudekarara ku mukozi w’irembo aturage bajyaga kwishyurira kuri Banki ziri I Kamembe kuko ngo ku Nkombo hari SACCO gusa kandi ikaba idakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda revenue Authority) mu kwakira imisoro. Avuga ko ari ikibazo, gusa ubu ngo bari gukorera ubuvugizi muri Rwanda Revenue Authority kugirango barebeko cyakemuka.
Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo iyo bagiye kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority kuri Banki ziri I Kamembe, bakora urugendo rungana n’amasaha abiri n’igice mu kungenda ndetse no kugaruka nabwo bagakoresha andi masaha abiri n’igice bavuye I Kamembe, byose hamwe bingana n’amasaha atatu ashobora no kurenga, aha kandi hiyongeraho kwishyura urugendo rw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com