Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeri 2017, Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugo rw’umuryango wa Rwigara mu karere ka Nyarugenge mu Kiyovu, mu kwinjira yakoresheje ingufu ita muri yombi Diane Rwigara hamwe na Nyina umubyara n’umuvandimwe we.
Diane Rwigara, Nyina umubyara hamwe na murumuna we Anne Rwigara batawe muri yombi n’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda binjiye ku ngufu murugo rw’uyu muryango kuko kuhinjira byagombye kurira igipangu nyuma y’uko bitangajwe ko ngo bari banze kwitaba ubugenzacyaha bw’u Rwanda ku neza.
Itabwa muri yombi rya Diane Rwigara n’abo mu muryango we, rije nyuma y’aho hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda nubwo Polisi y’u Rwanda yari yabeshyuje aya makuru nyuma y’uko bamwe mu banyamakuru bagiye gutarayo amakuru bakavayo bashinja abasirikare barinda umukuru w’Igihugu kubasagarira.
Ubwo Polisi y’u Rwanda yashyiraga itangazo rivuga ku byari byavuzwe kuri uku gusagarirwa kw’abanyamakuru, ni nabwo yabeshyuje ibyavugwaga ko ab’uyu muryango batari mu maboko ya Polisi. Ahagana ku i saa kumi n’imwe nibwo itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda binjiye ku ngufu muri uyu muryango batwara ku ngufu Diane Rwigara n’abo mu muryango barimo Nyina umubyara.
Kwinjira murugo rw’umuryango wa Rwigara, byasabye ko abapolisi bakoresha urwego, maze umwe yurira igipangu abona gufasha bagenzi be kwinjira. Iki gikorwa cyo guta muri yombi uyu muryango cyari kiyobowe na CSP Jean de Dieu Kabare ari nawe washyikirije buri umwe mu batawe muri yombi urupapuro rwemerera Polisi kubafata. Mu batwawe na Polisi ntabwo harimo musaza wa Diane kuko Polisi yamubwiye ko we ntacyo imukeneyeho.
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nta narimwe yo yigeze yemera ko uyu muryango waburiwe irengero nkuko byagiye bivugwa kenshi n’abantu batandukanye cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Itabwa muri yombi ry’uyu muryango by’umwihariko Diane Rwigara washatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko bikanga, rije nyuma y’Ijambo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame aherutse gutangaza ubwo habaga irahira ry’abagize Guverinoma nshya iyobowe na Ngirente Edouard.
Perezida Kagame akaba yaragize ati” Ntabwo abantu bajya banyereza ibintu cyangwa bakora ibintu nkana bangiza, ngo igihugu cyose, cyangwa bo bumve ko hari icyo Igihugu kibagomba, kurusha ko hari icyo bo bagomba igihugu. Abo bantu birirwa banyereza imitungo y’abaturage, barangiza bagasa n’ababyigamba, n’iyo waba warabaye… cyangwa ngo warashatse kuba Perezida w’Igihugu bikakunanira, ntabwo biguha ubudahangarwa… Ubwo abumva barumva icyo mvuga.”
Diane Rwigara, akurikiranyweho ibijyanye n’inyandiko mpimbano ahanini zishingiye ku bantu byatangajwe ko yasinyishije ubwo yashakaga umubare wasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’amatora nyama ikaza gutangaza ko bamwe mu bamusinyiye bapfuye, uretse ibi kandi hari imisoro y’amamiliyari bivugwako uruganda rw’uyu muryango rubereyemo Leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Njye numva niba bari barahamagawe ngo bitabe ubugenzacyaha bakanga, kubata muri yombi babasanze uwabo mu rugo nta gitangaza kirimo.Polisi yakoze ibyo amategeko ateganya.